Babiri biyahuriye rimwe

Mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Kigarama hagaragaye umurambo w’umukobwa wiyahuje umuti wa Tiyoda, no mu Murenge wa Musaza hagaragara umurambo w’umukecuru wimanitse mu mugozi.

Aba bombi biyahuye ku wa 21 Nyakanga mu buryo abo mu miryango yabo n’abaturanyi batasobanukiwe.

Abaturage bo mu Murenge wa Kigarama baganiye na Kigali Today bavuga ko batewe urujijo no gusanga Uwamariya Viviane w’imyaka 24 yiyahuye ntacyo abuze bagakeka ko yaba yabitewe no kuba yari atwite.

Uwitwa Butera Phocas ati “Iwabo bari bagiye mu bukwe bategereza umwana ko ataha bamubuze bakeka ko araye mu bakobwa b’inshuti ze, bukeye mu gitondo dusanga umurambo we mu rutoki rw’iwabo munsi y’urugo unuka umuti bafuhira inka (tiyoda)”.

Akomeza agira ati “Yari umukobwa witonda usabana n’abandi, ariko icyo twashingiraho ni uko yari atwite bimutera ipfunwe”.

Mu gitondo cyo kuri uwo munsi basanze na none Ntirivamunda Venantie, umukecuru w’imyaka75 wo mu kagari ka Musaza, Umurenge wa Musaza, yimanitse mu mugozi.

Rwabuhihi Pascal, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musaza, avuga ko bamusanze mu nzu iwe yapfuye ku wa 21 Nyakanga mu ma saa tanu z’amanywa yimanitse mu mugozi.

Ati “Yaba yiyahuye mu gitondo kuko hari abamubonye mu ma saa kumi n’ebyiri akora isuku, kandi koko twageze iwe dusanga hakubuye hameze neza! Kuba yararwaye indwara ikomeye akabura abamwitaho byaba byamuteye kwiyanga akiyahura”.

Akomeza agira ati “Yari amaze igihe arwaye indwara ikomeye nk’uko nabibwiwe n’abamukurikiranaga mu bitaro, yagiraga icyo ashyira mu nda akaribwa cyane.

Yaba yamaze kubona ko ubuzima butamumereye neza agahitamo kwiyahura dore ko yagejejwe mu bitaro binyuranye ntibigire icyo bitanga”.

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musaza asaba abaturage gufashanya cyane cyane bita ku bageze mu za bukuru badafite ubushobozi, kandi igihe hari ikibazo bakakigaragaza kare kugira ngo bikemuka bitarinze gutera abantu kwiyahura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka