Babangamiwe n’indaya zambura abantu

Abatuye akagari ka Cyamukuza mu murenge wa Ndora, akarere ka Gisagara,bavuga ko babangamiwe n’abagore bakora uburaya bagateza umutekano muke.

Agasantere ka Cyamukuza kavugwamo uburaya buteza umutekano muke
Agasantere ka Cyamukuza kavugwamo uburaya buteza umutekano muke

Aba baturage bavuga ko abo bagore birirwa mu tubari basangira n’abagabo,bwakwira bakarwana, akenshi bapfa amafaranga.

Bavuga ko mu gitondo cyo kuwa 07 Nzeri 2016 babyukijwe n’urusaku rw’umugabo wavuzaga induru, batabaye, ababwira ko akubiswe n’umwe mu bagore bakora uburaya, anamwambura amafaranga.

Umwe mu baturage yagize ati “Nko mu ma saa kumi n’imwe za mugitondo twagiye kumva twumva induru,dutabaye dusanga ni umugabo indaya imaze kwambura amafaranga ibihumbi 40 000frw yari yagabanye mu itsinda.”

Umwe mu bagore bo muri aka kagari, avuga ko uretse no guteza umutekano muke, aba bagore bashobora no gusenya ingo z’abandi.

Ati ”Nk’uwo w’ejo bamwambuye amafaranga yagabanye mu muryango,bayamwambura ntacyo ayamarishije.Izo ndaya zirasenya ingo z’abantu rwose.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ndora Renzaho Jean Damascene avuga ko ubuyobozi butari buzi ko muri Ndora hari abantu bakora uburaya cyane ko ari mu cyaro.

Avuga ko bishoboka kuko muri aka gace hari gukorerwa ibikorwa by’iterambere byinshi, bituma hagendwa n’abantu benshi batandukanye.

Ati ”Nabyo birashoboka kuko dufite urujya n’uruza rw’abantu bakora imirimo inyuranye,harimo n’abanyamahanga bari gukora umuhanda kuburyo bashobora gushora bamwe mu buraya.”

Renzaho avuga ko uburaya butemewe, abantu badakwiye kubufata nk’umurimo. Avuga ko ubuyobozi bugiye guhagurukira iki kibazo kugirango ababukora babureke bashake indi mirimo.

Umurenge wa Ndora ni umwe mu mirenge y’akarere ka Gisagara igaragaza iterambere,ukaba ari nawo ubarizwamo icyicaro cy’aka karere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka