Yishe umugabo amukekaho kumusambanyiriza umugore

Nkundimana Eric afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi i Nyamata nyuma yo gutemagura Biziyaremye Tharcisse ashiramo umwuka amukekaho kumusambanyiriza umugore.

Byabaye ku mugoroba wo ku wa 5 Kamena 2016 mu Kagari ka Cyugaro mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.

I Nyamata umugabo yishe undi amukekaho kumusambanyiriza umugore.
I Nyamata umugabo yishe undi amukekaho kumusambanyiriza umugore.

Abaturage bavuga ko hari mu masaha ya saa yine z’ijoro ubwo Biziyaremye yacaga ku kabari ari kumwe n’umugore wa Ndikumana ari na ho we yari ari arimo asangira inzoga n’abandi bagabo.

Ngo Ndikumana yahise ajya mu rugo afata umuhoro araza atemagura nyakwigendera Biziyaremye kugeza ashizemo umwuka.

Abari aho, ngo bagiye gutabara, na bo abatemamo umwe, aramukomeretse, ubundi yadukira n’umugore we aramutemagura.

Polisi ikorera mu Karere ka Bugesera ivuga ko abakomerekejwe bajyanywe kuvurirwa mu Bitaro bya ADEPR Nyamata.

Naho Ndikumana Tharcisse, nyuma yo gukora ayo mahano ngo yahise atoroka ariko ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage akaba yatawe muri yombi mu gitondo cyo ku wa 6 Kamena 2016.

Ndikumana aho afungiye kuri sitatiyo ya Polisi ya Nyamata, yemera icyaha akagisabira imbabazi.

Agira ati “ Byose nabitewe n’inzoga ndetse no gufuha kuko sinari nabigambiriye nkaba nsaba imbabazi ko ntazongera”.

Umugore yatemye, bari bamaranye umwaka babana, ariko babanaga mu buryo butemewe n’amategeko dore ko batigeze basezerana. Kuri ubu, na we arimo kwizuriza mu Bitaro bya ADEPR Nyamata.

Polisi ivuga ko uyu mugabo ashinjwa icyaha cy’ubwicanyi gihanwa n’ingingo y’i 140 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda. Naramuka ahamwe n’icyo cyaha akazahanishwa igifungo cya Burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka