Yikoze munda ahora umwana kutahirira amatungo
Mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi,umugabo witwa Sinumvayabo Mathias w’imyaka 46 yaraye yishe umwana we amuhora kutahirira amatungo.
Byabaye ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba kuri uyu wa 05 Kamena 2016, aho uwo mugabo wihekuye yatashye nimigoroba agafata ibiti agatangira gukubita uwo mwana kuko ngo atari yahiriye amatungo ubwatsi.
Abaturage babonye uko uwo mugabo ari gukubita umwana bahise bahurura kuko babonaga atari uguhana umwana bya kibyeyi baramumwaka ariko basanga yamwangije cyane kuko yari yamukomerekeje bikomeye bahita bamujyana kwa muganga.
Bakimugeza ku Kigo Nderabuzima cya Gikundamvura umwana yahise apfa, naho se ahita atabwa muri yombi kuri ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Police ya Bugarama.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Gikundamvura, Mutabazi Charles, avuga ko uwo mugabo wihekuye yemera ko ari we wiciye umwana kuko ngo yamukubise ku mugaragaro.
Yagize ati” Iyo nkoramaraso yahise ifatwa kandi yemera ko ari we wiyiciye umwana kuko yamukubise ku mugaragaro abaturage bahari ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bugarama ikindi kandi twavuga ni uko uyu mugabo ari muzima ntabwo yabikoze afite ibindi bibazo.”
Umuyobozi bw’umurenge kandi busaba abaturage kujya birinda kwihanira kuko bihanirwa n’amategeko.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibi bigomba kurangira
uwomuga wikibura bwenge bamukatire Burundi kugirango hatazagira nundi usubira kuko birababaje cyane
Uwo Mugabo Bamukatire Urumukwiye.
Umuco Wokwihanira Si Mwiza Uwo Mugabo Bamukatire Urumukwiye.