Yigize umurwaza yiba uruhinja mu bitaro bya Gahini

Umugore utazwi amazina arashakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo kwiba uruhinja mu bitaro bya Gahini biri mu Karere ka Kayonza.

Umugore utazwi amazina arashakishwa n'inzego z'umutekano nyuma yo kwiba uruhinja mu bitaro bya Gahini biri mu Karere ka Kayonza.
Umugore utazwi amazina arashakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo kwiba uruhinja mu bitaro bya Gahini biri mu Karere ka Kayonza.

Amakuru y’iyibwa ry’urwo ruhinja yamenyekanye ku gicamunsi cyo ku itariki ya 01 Ugushyingo 2016, ubwo Mukamazimpaka Gratia warwibarutse, yaruburaga.

Uwo mugore wibye uruhinja ngo yaje mu bitaro bya Gahini rwihishwa, avuga ko agemuriye umuntu, birangira yigize umurwaza wa Mukamazimpaka; nkuko Dr Alphonse Muvunyi uyobora ibyo bitaro abisobanura.

Akomeza avuga ko uwo mugore wibye umwana atazwi amazina kandi ngo yari amaze iminsi mike mu bitaro avuga ko uwo yagemuriye yasanze baramusezereye, ahitamo kurwaza undi ahasanze.

Agira ati “Uwo mugore wibwe uruhinja yari amaze iminsi mu Bitaro kuko yabyaye abazwe, ariko mbere yari arwajwe n’umugabo we waje gutaha akamusigira umugore waje kubitaho akanabagemurira.”

Akomeza agira inama ababyeyi ko bagomba kuba maso bakirinda kwizera abantu batazi babaha abana babo kuko ubujura bw’abana bwateye.

Uretse kubiba bakajya kubarera ngo hari n’igihe babakoresha indi migenzo mibi nko kuba babashyira abapfumu baba barababatumye.

Mukamazimpaka wibwe umwana, afite imyaka 26 y’amavuko. Atuye mu Mudugudu wa Rucaca, Akagari ka Murundi, mu Murenge wa Murundi. Yari amaze ibyumweru bitatu yibarutse uwo mwana.

Si ubwa mbere mu Karere ka Kayonza humvikana amakuru yo kwiba umwana.

Mu mpera za Nzeli, mu murenge wa Kabarondo umugore yabwiye mugenzi we bari mu isoko ngo nazane amufashe umwana, agahita amwiba afatirwa mu Karere ka Ngoma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ubuyobozi bukurikirane icyo kibazo kuko kitoroshye. simpamya ko umudamu wibye umwana w’undi abakeneye kumurera cyangwa amukunze cyane. Nibakore iperereza rirambye avuge impamvu y’ukuri yatumye yiba umwana wa mugenzi we kandi atagiriye ku gise!!!!!

Alias yanditse ku itariki ya: 7-11-2016  →  Musubize

Barebe neza niba atari ba bakecuru basigaye barongorwa n’uduhungu tw’insoresore kandi baracuze. Ngo Imana izabaha urubyaro da!Nka ya nkuru duherutse kumva ngo wa mugore w’imyaka mirongo itanu aratwite. Mushishoze kandi mube maso,kuko imitwe ni myinshi muri iki gihe.

johm yanditse ku itariki ya: 4-11-2016  →  Musubize

Ahaaaaaa????? Imana ijye
ibabari nkabobiba abana naho imana nitabare uwomubyeyi

Nkundabagenzi janvier yanditse ku itariki ya: 4-11-2016  →  Musubize

Igitekerezo cyajye nukonasaba LETAyu Rwanda nabashizwe ubuvuzi kongera bakozi mubitaro kugirango bafashe kandi bitekubantu nkabo bababibarutse babazwe kandibadafite imiryango yokubafasha NB.kandinkakangurira abanyarwanda bose kubamaso nokumenyako urwarwuyunsi atarinkarwarundi rwohamberetuzi (MURABIZI MWIKIRENGAGIZA )NI-----NKURI DUKANGUGYE .uwomubeyinawe yihangane pe birababaje -Abamwegereye mumusure mumwihanganishe-IMANA NAYO IMURENGERE KUKO NIYOMURENGEZI URUTA BOSE

DINAH yanditse ku itariki ya: 4-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka