Yatewe ipfunwe n’urumogi basanze mu rugo rwabo

Polisi mu Karere ka Muhanga yataye muri yombi umugore witwa Nyirahabimana Marie Goreti, nyuma yo gutahura imifuka itatu y’urumogi mu rugo rwabo.

Nyirahabimana avuga ko aheruka kubona urumogi akiri umukobwa.
Nyirahabimana avuga ko aheruka kubona urumogi akiri umukobwa.

Nyirahabimana avuga ko urwo rumogi yari azi ko ruri iwe mu nzu, ariko ko batarucuruzaga. Avuga ko urwo rumogi yarusanze mu rugo ariko ntiyatanga amakuru ari nayo mpamvu asaba imbabazi.

Yagize ati “Rwose ntabwo twigeze ducuruza urumogi icyakora nari narahukanye hanyuma ntashye nsanga mu rugo hari iyo mifuka itatu, sinzi niba ari uwaba wararumubikije.”

Nyirahabimana n’umuhungu we wigaga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda bafungiye kuri stasiyo ya Polisi ya Nyamabuye n’imifuka yabo itatu y’urumogi, naho umugabo we akaba yacitse inzego z’umutekano.

Nyirahabimana avuga ko urumogi aruzi kuko akiri umukobwa yigeze kurunywa mu cyayi bamubwiye ko ari umuti, ariko ngo kuva ubwo ntiyongeye kuruca iryera.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo IP Emmanuel Kayigi asaba abaturage gutanga amakuru kugira ngo barusheho kuyifasha gucunga umutekano kuko usibye guhombya ucuruza ibiyobyabwenge, byangiza n’inyungu z’abaturage.

IP Kayigi avuga ko hazakurikizwa itegeko rihana abashora abana mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge kuko uwo mwana w’umunyeshuli yafashaga ababyeyi be mu bucuruzi kandi nta kundi yashoboraga kubigenza.

Polisi mu Ntara y’Amajyepfo igaragaza ko 72% by’ibyaha bihungabanya bikurikiranwa n’ubugenzacyaha, bikomoka ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

IP Emmanuel Kayigi avuga ko impamvu ituma icyo ikibazo bidakemuka,ari uko abenshi mu Banyarwanda bagifite umuco wa ntibindeba cyangwa ntiteranya. Polisi ivuga ko yashyizeho uburyo bwo kubikira ibanga umutangabuhamya ku cyaha runaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turashimira polisi yigihugu cyacu kuko idahwema narimwe kudukangurira ibibi bituruka kwikoreshwa ryibiyobyabwenge tukananenga abantu bose baba bafite amakuru yaho biri ntibayatangure igihe

Kamali joseph yanditse ku itariki ya: 7-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka