Yatawe muri yombi ashinjwa gukuramo inda

Umukobwa wo mu kigero cy’imyaka nka 22 wakoraga kuri Motel du Lac, ahazwi nko kw’Alphonse i Nyamasheke, yatawe muri yombi ashinjwa gukuramo inda mu gihe byari bizwi ko atwite.

Yatawe muri yombi ashinjwa kwihekura.
Yatawe muri yombi ashinjwa kwihekura.

Bamufashe mu gitondo cyo ku wa 14 Kamena 2016 mu Mudugudu wa Maseka mu Kagari ka Kibogora mu Murenge wa Kanjongo ho mu Karere ka Nyamasheke, mu gihe ushijwa akomoka mu Kagari ka Kigoya mu Murenge wa Kanjongo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo, Ngendahimana Leopord, avuga ko uwo mukobwa yakoraga mu kabari kitwa Motel du Lac, akaba yari amaze iminsi bizwi ko atwite nyamara akaza kunyuzamo agataha akagaruka ameze nk’urwaye, bamubwira kujya kwa muganga akanga, bikaza kugaragara ko yakuyemo inda.

Yagize ati “Abo babanaga babonye ko atagifite inda kandi ataka cyane bamubwira kujya kwa muganga aranga nyamara biza kugaragara ko ashobora kuba yakuyemo inda kuko hari ibimenyetso babonaga.

Hakurikiyeho ko inzego z’umutekano zihita zimujyana kwa muganga ngo hamenyekane niba koko ari we wihekuye”.

Ngendahimana asaba abakobwa bose kwihangana bakemera kubyara igihe bakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye, kuko ibyo bakora bishobora kubakururira akaga k’urupfu kandi ko baba bakoze icyaha cyo kwica umuziranenge.

Yagize ati “Nta mukobwa wishimira kubyara atarashaka ariko kandi bibuke ko baba bagiye kwica umuziranenge udafite icyaha. Ntibaba bazi icyo ashobora kuzaba, niba byabayeho ko batwara inda batarashaka bajye babyihanganira, aho gukora ibintu nka biriya”.

Kugeza ubu, nta mpamvu nyayo ivugwa yaba yatumye uyu mukobwa akuramo inda yari atwite.

Uyu mukobwa yajyanwe gupimwa mu Bitaro bya Kibogora, ahava yerekeza kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kanjongo mu gihe hagishakishwa abashobora kuba bamufashije gukuramo inda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

hanyuma ko mutatugaragariza amafoto y’iyo nkora mahano.bakobwa,isi yabaye icyaha,yuzuyemo ibishuko byinshi ariko dukwiye kubitsinda kdi tukibukako umubiri tuwutegeka utadutegeka.niba kwifata byanze,udukingirizo turahari,niba bibaye ngombwa ko uyitwara,emera uyibyare kuko uwo ugiye kwica,ntabwo uzi icyo yari buzabe(uwo yari kuzaba we).muzakurikirane amakuru y’ibyamamare kuri iyi si dutuye,uzasanga baravute muburyo bugoranye.DUTINYE KDI IMANA

Dodos yanditse ku itariki ya: 7-08-2016  →  Musubize

Nukuri Bakobwa Nkunda Mwareka Gukra Ibi Bintu Koko!birababaje pee

Claire yanditse ku itariki ya: 16-06-2016  →  Musubize

Nkajye nkurubyiruko ndumva bida kwiye? nikibazo?????

Alias yanditse ku itariki ya: 16-06-2016  →  Musubize

Gukuramo inda nicyaha,kandi niba usambanye ugomba no kwirengera ingaruka zabyo,ushobora gutwita,kwandura indwara zidakira nibindi byinshi.rero nimwifate basore namwe nkumi.

Rurihose yanditse ku itariki ya: 15-06-2016  →  Musubize

Nubwo ndi umwana w’imyaka 10,nshobora kumugira inama kandi zikamufasha.Njyewe icyo nababwira nuko mwakitwarika neza mubyo mukora mubikorane ubushishozi n’ubwenge kuko ntabwo ari rwo rugero rwiza muduha nk’abarumuna banyu,nimushake mureke gutwara mukiri bato.MURAKOZE.

Diane yanditse ku itariki ya: 15-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka