Yatawe muri yombi akewaho urupfu rw’uwishwe atemwe ijosi

Nsabibana Jean Damasce, ku mugoroba wo ku wa 17 Kamena 2016 yatawe muri yombi akekwaho urupfu rwa Mugabo Theoneste wo mu Karere ka Gicumbi wishwe atemwe ijosi.

Polisi ikorera mu Karere ka Gicumbi mu iperereza ku rupfu rwa Mugabo wo mu Mudugudu wa Nyarutovu, Akagari ka Karenge mu Murenge wa Bukure mu Karere ka Gicumbi ngo yabashije kumenya ko nyakwigendera yari yirirwanye n’uwitwa Nsabimana Jean Damascene.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bukure, Rusizana Joseph, avuga ko impamvu bamufashe ari we wagendanaga cyane na nyakwigendera kandi ko hari amakuru avuga ko ku munsi wabanjirije ijoro yishwemo bari kumwe.

Rusizana avuga kandi ko Nsabimana yatawe muri yombi kuko yari azi ko hari amafaranga nyakwigendera yari afite yari yabumbiye amatafari ndetse ko ngo yari yagurishije umurima we ashaka amafaranga yo gusana inzu ye.

Bituma bakeka ko Nsabimana yaba yagizemo uruhare mu rupfu rwe kugira ngo amwambure ayo mafaranga.

Nsabimana kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bukure kugira ngo bakore iperereza ryimbitse barebe niba ntaho yaba ahuriye n’urupfu rwa Mugabo.

Nsabibana Jean Damasce bakunze kwita Nyinya ni umuturage wo mu Murenge wa Byumba akaba yaragiye mu Murenge wa Bukure gushakirayo imibereho.

Yari ahamaze imyaka ibiri ndetse yaje no kuhashakira umugore, ubu babyaranye rimwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

niba aribyo ahanwe

alias yanditse ku itariki ya: 18-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka