Yatawe muri yombi akekwaho gutwikira umukecuru warokotse Jenoside

Bosenibamwe Eduard ari mu maboko ya Polisi y’igihugu mu Karere ka Rubavu akekwaho gutwikira uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uwitwa Bosenibamwe wo muri Rubavu yatawe muri yombi nyuma yo gutwikira uwarokotse Jenoside
Uwitwa Bosenibamwe wo muri Rubavu yatawe muri yombi nyuma yo gutwikira uwarokotse Jenoside

Tariki ya 08 Mata 2017 ku masaha y’umugoroba, nibwo Bosenibamwe w’imyaka 31 y’amavuko yafashwe n’abaturage nyuma yo gushaka gutwikira umukecuru w’imyaka 70 witwa Pfabakuze Rosalie utuye mu mudugudu wa Burima akagari ka Rubona umurenge wa Nyamyumba.

Umuyobozi w’umurenge wa Nyamyumba, Ugirirabino Elzaphan yabwiye Kigali Today ko Bosenibamwe yafashwe n’abaturage anuka mazutu yakoresheje anyanyagiza ku nzu y’uwo mukecuru.

Agira ati “Bosenibamwe yafashwe akimara gutwika ubwiherero bwagombaga gukongeza igikoni n’inzu nini ya Pfabakuze.

Abaturage bagiye kuzimya basanze ku nzu hari mazutu kandi abamufashe basanga ayinukaho, mu gihe yari yasabye urusa rwo kujya kuryama kubera ko arwaye."

Tariki ya 08 Mata 2017, ubwo abandi bari mu biganiro ku masaha y’umugoroba, Bosenibamwe yasabye uruhusa rwo kujya kuryama. Ntiyagiyeyo ahubwo ngo yahise ajya gutwikira Pfabakuze, nk’uko umuyobozi w’umudugudu wa Burima, Hategekimana Deo abisobanura.

Agira ati "Ubwo twarimo dusoza ibiganiro, Pfabakuze yadusanze aho turi atubwira ko yatwikiwe nohereza abantu kujya kureba. Basanze ubwiherero bwafashwe barazimya.

Gusa ubwiherero bwagombaga gukongeza igikoni n’inzu nini. Mu gushakisha ababikoze, Bosenihamwe wari wasabye uruhusa bamusanze yihishe mu rutoki kandi anuka mazutu."

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamyumba butangaza ko Bosenibamwe n’abo baturanye bari bagaragaweho n’ingengabitekerezo ya Jenoside muri 2016 ubwo bashinyaguriraga Pfabakuze mu gihe cyo kwibuka, bamubwira ngo “igihe cyanyu cyo kuyora amafaranga cyageze.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nkabobantu bajye babahata igiti nkicyokigabo gishakiki kuruwo mukecuru ungana utyo Atari ibigini bikirimo

kafig yanditse ku itariki ya: 13-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka