Yashinjwe n’abaturage mu ruhame kunyereza miliyoni eshatu muri VUP

Umukozi ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Murenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza, Mugisha Janvier, arashinjwa kunyereza asaga miliyoni eshatu yo muri gahunda y’ubudehe.

Yatawe muri yombi ashinjwa kunyereza asaga miliyoni 3 muri VUP.
Yatawe muri yombi ashinjwa kunyereza asaga miliyoni 3 muri VUP.

Uyu mukozi w’umurenge yatawe muri yombi nyuma y’uko abaturage bamushinje imbere y’Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, mu nama yakoranye na bo kuri uyu wa kabiri tariki 21 Kamena 2016.

Mbarubukeye Vedaste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busoro, kuri iki kibazo yabwiye yadutangarije ko ayo mafaranga yayibye k’uy’ubudehe agenewe kubakwamo isoko ryo mu cyaro, Ivuriro ndetse n’ishuri ry’inshuke ry’abana.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo akaba n’Umugenzacyaha muri iyi ntara, CIP André Hakizimana, yemeye ko uwo mukozi koko yatawe muri yombi ndetse avuga ko akurikiranyweho amafaranga arenga miliyoni eshatu yarigishijwe.

CIP Hakizimana yakomeje avuga ko abakoresha amafaranga ya Leta bagomba kurangwa n’ubunyangamugayo.

Ati “Icyo nasaba ubuyobozi bw’uturere twohereza amafaranga mu mirenge agenewe gahunda za Leta, bagomba gushyiraho komite zo kuyacunga na zo zigizwe n’inyangamugayo kuko abaturage hari ubwo bababonerana bakarigisa amafaranga yabo y’iterambere”.

Yatangaje ko mu guhe uyu mukozi yaba ahamijwe icyo cyaha yahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe nk’uko ingingo ya 325 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ibiteganya.

Mugisha Janvier, ukekwaho kurigisha amafaranga ya gahunda y’ubudehe mu Muremge wa Busoro, ubu ari mu maboko ya Polisi ikorera muri uwo murenge, mu gihe yari amaze imyaka ibarirwa muri itanu akorera muri uwo murenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka