Yagiye kuvoma muri Cyohoha arohamamo bamukuramo yashizemo umwuka

Umukobwa ufite imyaka 33, wo mu Karere ka Bugesera yarohamye mu kiyaga cya Cyohoha ya ruguru ubwo yaragiye kuvoma amazi,ahita apfa.

Umukobwa w'imyaka 33 y'amavuko yagiye kuvoma mu Kiyaga cya Cyohoha cyo mu Bugesera, arohamamo ahasiga ubuzima
Umukobwa w’imyaka 33 y’amavuko yagiye kuvoma mu Kiyaga cya Cyohoha cyo mu Bugesera, arohamamo ahasiga ubuzima

Byabereye mu Mudugudu wa Shami, mu Kagari ka Murama, mu Murenge wa Ngeruka, tariki ya 18 Mutarama 2017.

Akimana Velena, umubyeyi wa nyakwigendera avuga ko uyu mwana we yarasanzwe arwaye indwara y’igicuri kuko cyakundaga kumufata. Akeka ko ari cyo cyaba cyaramufashe kikamutura mu mazi.

Agira ati “Yafashe ikivomesho maze ajya ku kiyaga kuvoma amazi nta wundi muntu ubizi kuko ntawari kumukundira ko agenda wenyine. Gusa ntituzi aho yari yagiye kuko twaramubuze tumushakira mu baturanyi turamubura.

Umuturanyi umwe niwe watubwiye ko yamubonye afite ijerekani tugiye ku kiyaga dusanga hari umurambo we yitabye Imana.”

Uyu mubyeyi avuga ko igicuri cyari kimaze kumufata inshuro eshatu yagiye ku kiyaga kuvoma, kikamutura mu mazi akarohorwa n’abo bajyanye. Ngo niyo mpamvu batatumaga yijyana wenyine.

Mugenzi Vincent, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Murama ahamagarira ababyeyi bafite abana bafite uburwayi kubitaho cyane.

Agira ati “Ndabagira inama yo kutajya babakoresha imirimo ivunanye ndetse bakabahozaho ijisho, bakabahora hafi.”

Kubera kutagira amazi mu ngo zabo, bamwe mu baturage baturiye ibiyaga n’inzuzi bo mu Karere ka Bugesera usanga bakunze kuvoma amazi yabyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

GUSA URI BUGENDE NTABURA UBURYO AGUCA MURIHUMYE WAMUGANI WACU!GUSA UWO MUBYEYI NTIMUMUFATE NKUWARANGAYE MUBIFATE NKA ACCIDENT.

GASANA yanditse ku itariki ya: 26-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka