Yafatanywe inzoga z’inkorano yakoraga yifashishije ifumbire mvaruganda n’umucanga

Niyitegeka James utuye mu Mujyi wa Kigali yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa uruganda rw’inzoga zitemewe yakoraga akazitara munsi y’ubutaka.

Iyo nzoga y'inkorano uko isa. Biravugwa ko yayikoraga yifashishije ifumbire mvaruganda n'umucanga
Iyo nzoga y’inkorano uko isa. Biravugwa ko yayikoraga yifashishije ifumbire mvaruganda n’umucanga

Uyu muturage utuye mu Murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo yafashwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Werurwe 2017.

Mu nzu igezweho, isize irangi ry’ubururu inyuma, niho Niyitegeka atuye kandi niho yengeraga izo nzoga zitemewe.

Ahengerwa izo nzoga ni mu cyumba gishashemo amakaro. Ukihinjira ntiwamenya ko hari inzoga kuko nta bidomoro byazo bihateretse.

Uwo mugabo yize amayeri yo gucukura imyobo muri icyo cyumba aba ariyo ashyiramo ibyo bidimoro ataramo inzoga. Ayo makaro ashashe muri icyo cyumba niyo atwikiriye iyo myobo.

Niyitegeka James avuga ko izo nzoga yazikoraga yifashishije amazi, isukari, amasaka, umusemburo ukoreshwa mu gukora imigati uzwi nk’igitubura ubundi akabitara muri iyo myobo kugira ngo bishye neza.

Aho yengera izo nzoga kandi hagaragaye umusenyi n’ifumbire mvaruganda ya Urea, bikekwa ko nabyo yabyifashishaga mu gukora izo nzoga. Gusa ariko arabihakana.

Inzoga z'inkorano yakoraga yazitaraga mu myobo yacukuye mu nzu
Inzoga z’inkorano yakoraga yazitaraga mu myobo yacukuye mu nzu

Niyitegeka asaba imbabazi avuga ko atazongera n’ubwo yari amaze gufatwa kabiri abisubiramo.

Agira ati “Nafashwe inshuro ebyeri ntanga amande ubu rwose sinzabyongera, aba baturage bazambere abahamya.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gasabo, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyirabahire Langwida ahamagarira abaturage kwirinda ibintu byangiza ubuzima bwabo bigakurura ibibazo mu miryango.

Agira ati “Byangiza ubuzima bwabo, bamwe mu babinywa nibo bahorana ibibazo mu miryango birimo ihohoterwa ku mpande zose, bikabakenesha kuko umwanya bagakoze baba bari kubinywa.”

Mu gukora izo nzoga yifashishaga umusemburo ukoreshwa mu gukora imigati
Mu gukora izo nzoga yifashishaga umusemburo ukoreshwa mu gukora imigati

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege ahamagarira abaturage kutikururira ibyago kandi byoroshye gukurikiza amategeko.

Yemeza ko umwanya n’ingufu zikoreshwa mu gukora ibitemewe, bishobora gukoreshwa mu nzira nziza kandi bikungura nyirabyo.

Agira ati “Iki ni igikorwa cy’inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage b’inyangamugayo. Nta mutekano waboneka hatabayeho ubufatanye.

Biroroshye kubahiriza amategeko, ikigamijwe ni ugutuma habungabungwa ubuzima bw’abaturage. Iyo yegera ababishinzwe bakamusobanurira mbere y’uko yitera ibyago akanabiteza aba baturage baturanye. Ababyumvise bagiye kudufasha kubirwanya.”

Niyitegeka avuga ko buri minsi ibiri yabaga ahishije ibidomoro bine birimo amajerakani icyenda buri kimwe. Ijerekani imwe yayigurishaga 5500RWf.

Yari amaze umwaka n’igice abikora, akunguka ibihumbi 30RWf buri cyumweru. Naramuka ahamwe n’icyaha azahanishwa gufungwa imyaka itanu.

Biravugwa ko muri izo nzoga z'inkorano yashyiragamo n'ifumbire mvaruganda
Biravugwa ko muri izo nzoga z’inkorano yashyiragamo n’ifumbire mvaruganda
Muri izo nzoga z'inkorano ngo bishoboka ko yashyiragamo n'umucanga
Muri izo nzoga z’inkorano ngo bishoboka ko yashyiragamo n’umucanga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Uwo Mugabo Akwiye Guha Vyamategeko Kabisa Nuko Mutagendera Hose Muze Mura Zaratwishye Nyarugenge Nubutuziriko Nuko Zitwicyira Ubuzima Ubundi Ho Zaridyoshye

Ha Biyakare Samuel yanditse ku itariki ya: 10-04-2017  →  Musubize

Uwo mugabo yihane ntamuntu ukwiye gukora ibyakwica bagenzi be n’abandi barebereho. turabashimye ku makuru mutugezaho.

niyonsaba justin. yanditse ku itariki ya: 13-10-2017  →  Musubize

uyu mugabo narekurwe ajye kwikomereza imirimo ye.
ubwo c abaturage ntibagiye kwicwa n’inyota naramuka afunzwe?
ndumva ntakibazo kirimo kuko ntamuntu wapfuye biturutse kukagage yakoze.
congz kuri uyu mugabo kuko yihangiye umurimo utarashobowe na benshi.

Kadahwema yanditse ku itariki ya: 30-03-2017  →  Musubize

Mwiriwe uwo,mugabo ankiye,guhamwba,kabisa ariko?muzaze imasoro rurindo mwirebere nyiragatare zirabishe?murakoze

mbabazizimana shadrack yanditse ku itariki ya: 29-03-2017  →  Musubize

uyu we rwose akwiye gukosorwa by’umwihariko kuko niba afashwe kuncuro ya kabiri urumva ko nawe ubwe afite ikibazo gikomeye

Elie yanditse ku itariki ya: 29-03-2017  →  Musubize

uwomuturage akanirwe urumukwiye kuko yangije benshi

ITANGISHAKA Emmanuel yanditse ku itariki ya: 29-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka