Usibye n’akarere, Abarwanya u Rwanda ntibanafata umudugudu- Min Issac Munyakazi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi, Isaac Munyakazi, avuga ko abavuga ko Nyaruguru ari agace kafashwe n’abarwanya u Rwanda atari byo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Isaac Munyakazi, ahumuriza abatuye ku Ruheru, nyuma y'umuganda
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Isaac Munyakazi, ahumuriza abatuye ku Ruheru, nyuma y’umuganda

Ibi yabitangaje nyuma y’igikorwa cy’umuganda yifatanyijemo n’abatuye mu Murenge wa Ruheru, ahegeranye neza n’ishyamba rya Nyungwe muri aka Karere ka Nyaruguru.

Igikorwa cy’umuganda aho iruhande rw’ishyamba rya Nyungwe, cyaranzwe no gukora neza umuhanda ugana ku mudugudu w’icyitegererezo wa Yanza watujwemo imiryango 20 yabaga muri Nyakatsi, ubu hakaba hari kubakwa n’izindi nzu na zo zizatuzwamo indi miryango 20.

Wakozwe nta nkomyi, ari na ho umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’uburezi, Isaac Munyakazi, yahereye yemeza ko abavuga ko kariya gace k’u Rwanda nta mutekano uhari babeshya.

Yagize ati “Udatuye hano ashobora kwibaza ko Nyaruguru ari agace kafashwe nk’uko bamwe babivuga ku mbuga nkoranyambaga, ariko murabyibonera ko atari byo.”

Yunzemo ati “Hari abavuga ko ahangaha twakoreye umuganda hatagendeka, abana batiga, nta n’uryama ngo asinzire, nyamara si byo. Abaturage barishimye, banashima ibikorwa byiza igihugu kimaze kubagezaho.”

Igikorwa cy'umuganda aho iruhande rw'ishyamba rya Nyungwe, cyaranzwe no gukora neza umuhanda ugana ku mudugudu w'icyitegererezo wa Yanza
Igikorwa cy’umuganda aho iruhande rw’ishyamba rya Nyungwe, cyaranzwe no gukora neza umuhanda ugana ku mudugudu w’icyitegererezo wa Yanza

Ibyo yavuze kandi bihamywa n’abahatuye banavuga ko bacyumva ibyabereye i Nyabimata bari bagize ubwoba, hanyuma ubwoba bakaza kubumarwa n’uko babona ingabo z’u Rwanda zibarinze.

Umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 70 yagize ati “Ingabo zacu ziragumya zikaturinda, ziza ku ngo kudushakira umutekano.

Ariko mu kwezi gushize twari tumerewe nabi, tubona ko byaturangiranye, rwose tutaryama, twamaze kujya tujugumira twibaza uko tuzabigenza. Bahita baza.”

Umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 40 na we ati “Mu minsi ishize ni bwo hari bihuha ko abacengezi baje, ariko perezida wa Repubulika yatwoherereje ingabo ziraturinze.

Twari dusigaye turara twambaye twanga ko hagira udusanga mu nzu tugasohoka turi buriburi, ariko ubu imyenda tuyikuramo tukaryama tugasinzira.”

Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’uburezi yabwiye abanyaruheru ko nk’uko umutekano wabo urinzwe, bizakomeza.

Kandi ngo n’umugambi wa Perezida w’u Rwanda wo guteza imbere akarere kabo urakomeje.

Abatuye mu Murenge wa Ruheru bavuga ko aho Ingabo z'u Rwanda zaziye kubarinda nta bwoba bagifite
Abatuye mu Murenge wa Ruheru bavuga ko aho Ingabo z’u Rwanda zaziye kubarinda nta bwoba bagifite

Ibi abivugira ko umuhanda wa Kaburimbo bemerewe ugiye gutangira gutunganywa, kandi ko n’imihanda y’ibitaka igera iwabo izatunganywa neza.

Ikindi ngo ibitaro bya Munini byatangiye kwagurwa, ku buryo mu minsi iri imbere bizaba ari ibitaro mpuzamahanga, ku rwego rw’ibitaro byitiriwe umwami Faycal.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birababaje kubona aho gukundana,abantu bahitamo kurwana kandi imana yaturemye ibitubuza.Byose byahereye kuli Gahini yica uwo bavaga inda imwe,Abel.Mu byukuri,twese tuva inda imwe kuko twese duturuka kuli Adamu.Niyo mpamvu mu giswayire bavuga ngo twese turi "Binadamu".Imana itubuza kurwana,ikadusaba gukundana.Yesu yasabye abakristu nyakuri bose gukundana,ngo nicyo kizabaranga (Yohana 13:35).Abantu bose barwana cyangwa bakora ibindi imana itubuza,bajye bamenya ko bakorera Satani,kandi ko imana izabarimbura ku munsi w’imperuka nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Benshi bibwira ko ibyo bitazaba,ngo kubera ko imana ari urukundo.Izabikora kugirango abazarokoka kuli uwo munsi bazabe mu isi izaba paradizo.Nkuko dusoma muli 2 Petero 3:9,impamvu imana itinda kuzana Imperuka,nuko ishaka ko abantu bihana (to repent).Ariko kubera ko ahubwo barushaho kuba babi,niyo mpamvu yenda kubarimbura.Izabikora kugirango abeza bagire amahoro ku isi nkuko Zaburi 37:29 havuga.

Gatare yanditse ku itariki ya: 30-07-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka