UR-Huye: Bamwe mu bakozi ba resitora yo mu kigo batawe muri yombi

Amakuru aturuka muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (UR-Huye) avuga ko bamwe mu bakozi bakora muri resitora igaburira abanyeshuri batawe muri yombi.

Bamwe mu bakozi bakora muri resitora yo muri UR-Huye batawe muri yombi
Bamwe mu bakozi bakora muri resitora yo muri UR-Huye batawe muri yombi

Ayo makuru avuga ko batawe muri yombi ku wa kane tariki ya 11 Gicurasi 2017, nyuma yuko bamwe mu banyeshuri barira muri resitora ya make yo muri iyo kaminuza barwaye gucibwamo no kuruka bikabaviramo kujya mu bitaro, bigakekwa ko baba bazize ibiryo bahariye byanduye.

ACP Theos Badege, umuvugizi wa Polisi mu Rwanda, yemeje ko hafunze abantu bane barimo umucungamutungo, ushinzwe isuku n’abatanga ibiryo babiri (serveurs).

Avuga bari mu iperereza harebwa uruhare rwa buri wese muri kiriya kibazo, kuko ngo n’ubusanzwe muri iriya resitora hakunze kuvugwa umwanda, bikaba bigaragara ko ari wo wateye bariya banyeshuri kurwara.

Iby’uko muri resitora y’iyo kaminuza haba umwanda binemezwa n’umuyobozi w’ihuriro ry’abanyeshuri, B. Al-Saleh Karimunda uvuga ko bahereye kera bagaragaza icyo kibazo, ariko kaminuza, ari na yo itanga isoko ku ugaburira abanyeshuri, ikaba itarabafasha kugikemura.

Nk’abanyeshuri bifuza ko uwahawe isoko yaryamburwa rigahabwa uwo bumvikana, kuko ngo urifite kuri ubu bakorana inama akemera guhindura ibintu, nyamara nyuma y’igihe gitoya bigasubira.

Muri UR-Huye harimo resitora irimo ibyiciro bitatu: Abarira aha make bishyura 15000RWf ku kwezi, ahisumbuyeho bishyura 25000RWf naho ahandi ha menshi bishyura 36000RWf ku kwezi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Birakwiye ko ministeur ibifite mu nshingano zayo yita kubanyeshuri ba za kaminuza hirya no hino mu gihugu kuko bitabaye ibyo n’ibitaraza byazaza,ark kd police ikurikirane imvano y’ibyo.

Ruhanga Fabien yanditse ku itariki ya: 15-05-2017  →  Musubize

ark leta ikwiye kugira icyo ikora ku buzima bw’abanyeshuri muri kaminuza kuko uretse no kuba bihumanye ntitwanakwiyibagiza ko ari intica ntikize,ikibazo cya bourse gikwiye kwigwaho kuburyo busobanutse,numvise Bwana Papias minister of Education avuga ko ngo itazigera yiyongera ngo ko ahubwo ababyeyi bakwiye kwishakamo ubushobozi bagafasha abana babo,yirengagiza ko hari n’abatabagira cg n’ababafite nabo ubwabo barabuze aho bishyira nk’uducurama!!Mukuri ubuzima bw’abanyeshuri ba kaminuza buteye impungenge,hakenewe impinduka naho n’ibirenze kurwara biza,Ibaze nawe kurya ntuhage warangiza ukajya no mubitaro uzira ubusa butanaguhagije!!

eric yanditse ku itariki ya: 13-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka