Umwongerezakazi Uwamahoro Violette yafatiwe mu Rwanda akekwaho ubugizi bwa nabi

Uwamahoro Violette, Umunyarwandakazi ufite Ubwenegihugu bw’Ubwongereza, yafashwe na Polisi y’igihugu, akekwaho uruhare mu bugizi bwa nabi bivugwa ko afatanyijemo n’agatsiko k’abandi bantu batuye mu Bwongereza.

Uwamahoro Violette Yafatiwe mu Rwanda akekwaho ibikorwa by'Ubugizi bwa nabi afatanyijemo n'agatsiko k'abantu batuye mu Bwongereza
Uwamahoro Violette Yafatiwe mu Rwanda akekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi afatanyijemo n’agatsiko k’abantu batuye mu Bwongereza

Uyu munyarwandakazi ngo yari yaje mu Rwanda, aje mu muhango wo gushyingura.

Polisi y’igihugu yatangaje ko Uwamahoro akurikiranyweho kugira uruhare mu bikorwa bikomeye by’ubugizi bwa nabi, ndetse no gukangurira abantu kwitabira umutwe w’abagizi ba nabi.

Yanatangaje kandi ko ibicishije muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, yamaze kumenyesha abahagarariye igihugu cy’Ubwongereza mu Rwanda, ibijyanye n’iperereza iri gukora ku byaha Uwamahoro akekwaho.

Umuvugizi wa Polisi y'U Rwanda ACP Theos Badege yatangaje ko Uwamahoro Yemerewe gusurwa n'umuryango we
Umuvugizi wa Polisi y’U Rwanda ACP Theos Badege yatangaje ko Uwamahoro Yemerewe gusurwa n’umuryango we

Polisi yanatangaje kandi ko izasaba ubufatanye n’inzego z’ubutabera mu Bwongereza, hagakurikiranwa abafatanyije na Uwamahoro muri ubu bugizi bwa nabi bari mu Bwongereza, bashingiye ku bimenyetso bifatika Polisi y’u Rwanda ivuga ko izabashyikiriza.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege yabwiye Kigali Today ko, nk’uko biteganywa mu mategeko, guhera uyu munsi tariki ya 3 Werurwe 2017, Uwamahoro yemerewe gusurwa n’umuryango we.

Uwamahoro Violette yashakanye na Rukundo Faustin, bose bakaba ari Abanyarwanda bafite Ubwenegihugu bw’Ubwongereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 24 )

RNC yakozwe mu nkokora tu!! ubu bohereje uyu nguyu ngo aze abariwe wigisha abasore n’inkumi amatwara yishyaka ryabo? nawe yabaye igicucu reka nyine ubutabera bukore akazi kabwo

makala yanditse ku itariki ya: 3-03-2017  →  Musubize

Ariko abantu baba bumva baza gutya bagapfa gusenya ibyo twagezeho? Ntibizaborohera kuko twiyemeje kuba abarinzi b’igihango!

Anita yanditse ku itariki ya: 3-03-2017  →  Musubize

baramubeshye ubwo yumvaga yitwaza ko aje gushyingura akaza gukorera amabi mu Rwanda hahaha, baramubeshye sha Polisi y’u Rwanda iri maso, Bravo

kalisa yanditse ku itariki ya: 3-03-2017  →  Musubize

ugambanira igihugu cg undi wese ukifuriza ibibi ntazigere agira amahoro nicyo njye namwifuriza, uyu mugore rero yakinnye nabi birangira afashwe amategeko yubahirizwe ubundi ahanwe

Rutsinga yanditse ku itariki ya: 3-03-2017  →  Musubize

Uyu munyagwa bamushyiremo ahubwo nashaka azaheremo! Ntamuntu dushaka uduhungabanyiriza umutekano.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 3-03-2017  →  Musubize

ariko ubundi nk’uyu yazaga mu rwanda yibagiwe ibyo we n’umugabo we birirwa bakorera mu bwongereza ndetse no mu burayi hose! ubu rero yaje aciye i Bugande aziko arushije ubwenge inzego ziperereza? ntawuba hejuru y’amategeko y’iki gihugu kandi inzego z’iki gihugu zirakora neza!

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 3-03-2017  →  Musubize

Ni amahirwe meza gufata umuntu nkuyu ushaka guteza umutekano mucye mugihugu, nibamushyikirize ubutabera bukomeze akazi kandi Police mwakoze ku kazi keza

James yanditse ku itariki ya: 3-03-2017  →  Musubize

abantu nkaba bazajye bafatwa bakurikiranwe kubyo baba bakora binyuranyije n’amategeko! ntago wakora ibikorwa nk’ibi bibangamiye ndetse bihungabanya ubusugira bw’igihugu ngo widegembye gutya ndetse unidegembereze ku butaka bw’u rwanda!

ndizeye yanditse ku itariki ya: 3-03-2017  →  Musubize

igihe ni iki kugirango abantu nkaba bazajye bafatwa babazwe ibyo bakora, nta muntu n’uyu n’umwe uvuga ko arwanya u Rwanda udashobora gukurikiranwa! inzego zacu zishinzwe iperereza nzikuriye ingofero ku kazi keza zakoze zita muri yombi abagizi ba nabi nkaba ngaba

higiro yanditse ku itariki ya: 3-03-2017  →  Musubize

ak’ibigarasha karashobotse mba ndoga rwanyonga! uyu wari warigize inararibonye mu kubobya abanyarwanda ibohereza mu bigarsha yacakiriwe mu Rwanda aho yitwazaga ko ari umwongerezakazi kandi ko ntawamukoraha, Polisi y’u Rwanda rero imweretse ko ari ikorana ubunararibonye ndtse n’ubunyamwuga kuburyo busobanutse!

gilbert yanditse ku itariki ya: 3-03-2017  →  Musubize

ibi i ibyaha bikomeye ahanwe byintangarugero iyo nterahamwe yokanyagwa nigende yo kanyagwa puuuuuu

sambaza yanditse ku itariki ya: 3-03-2017  →  Musubize

polisi yurwanda tuyiziho ubushishozi buhagije ndetse nubunyamwuga nakurikiranwe ahanwe niba aribyo

kenya yanditse ku itariki ya: 3-03-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka