Umwe mu batorokanye na Ntamuhanga Cassien yafashwe

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 3 Mata 2018, Ikigo cy’igihugu gishinzwe imfungwa n’abagororwa,RCS, kiratangaza ko ku bufatanye n’abaturage cyafashe Batambarije Theogene wari umaze amezi atandatu atorotse gereza ya Nyanza.

Batambirije Théogène (iburyo) wari watorokanye na Ntamuhanga Cassien (hagati) na Sibomana Kirege, yatawe muri yombi
Batambirije Théogène (iburyo) wari watorokanye na Ntamuhanga Cassien (hagati) na Sibomana Kirege, yatawe muri yombi

Batambarije yafatiwe mu Kabari ko Miyove mu karere ka Gicumbi. Yari yatorokanye na Ntamuhanga Cassien ndetse na Sibomana Kirenge, na bo bagishakishwa ngo basoze igihano bari barakatiwe.

We na bagenzi be batorotse gereza mu ijoro ryo ku wa 3o Ukwakira 2017, aho Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa, RCS, rwaje kwemeza ko bakoresheje imigozi bakurira urukuta rwa gereza bagaoroka. Yari yarakatiwe imyaka 16 y’igifungo azira icyaha cyo gufata ku ngufu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko se uyu muntu Sibomana Kirenge siwe wiyita ko ariho ategura thèse ye kuri Roi Faycal????? Forte Chance ko ariwe kuko.... on one night of November...... under the name of "DAVID" mu kabari ati baguhe icyo kunnywa ndaje afata Moto ntiyagarutse aba afite Mobile phones zirenga 5.

Gruec yanditse ku itariki ya: 5-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka