Umuvu winjiye mu Kigo Nderabuzima cya Kinigi wangiza byinshi

Umuvu w’amazi y’imvura wangije bimwe mu bikoresho byifashishwa mu kigo Nderabuzima cya Kinigi, giherereye mu Murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze.

Hangiritse byinshi mu bikoresho byakoreshwaga n'abajyanama b'ubuzima
Hangiritse byinshi mu bikoresho byakoreshwaga n’abajyanama b’ubuzima

Iyi mvura yaguye mu ijoro ryo ku wa 29 Mata 2018, yateje umuvu winjiye muri iki kigonderabuzima wangiza ibikoresho byiganyemo ibyifashishwaga n’abajyanama b’ubuzima.

Mukasine Clemence umuyobozi w’icyo Kigo Nderabuzima avuga ko ayo mazi aturuka mu birunga, asanzwe yangiza ibikorwaremezo mu gihe cy’imvura agasaba ko hakorwa inyigo yo gukumira ko byazakomeza gutya.

Mukasine agira ati “Muri serivise z’umukozi ushinzwe abajyanama b’ubuzima n’isuku hangiritse ibikoreho byinshi birimo impapuro, ibitabo, ndetse n’amaraporo y’ibyo dukora buri munsi.”

Amazi yari yuzuye ahantu hose abantu batabona aho bakandagira
Amazi yari yuzuye ahantu hose abantu batabona aho bakandagira

Ngo kuba hari icyarokotse nuko aho atuye hegereye icyo Kigo Nderabuzima, akaba yarumvise imvura ibaye nyinshi mu ma saa saba z’ijoro ryo kuwa 30 Mata 2018 umuvu ukamusanga mu nzu, akihutira guhamagara abaforomo baraye izamu, abasaba guhungisha ibikoresho n’imiti kuko yabonaga ko amazi abinjirana.

Ati” Nkimara kubahamagara bahise bambwira ko amazi abagezeho bagerageza guhungisha bimwe mu bikoresho n’imiti hangirika ibikoresho byari mu cyumba cy’abajyanama b’ubuzima n’isuku .”

Mu nzira zigana ku kigonderabuzima bigaragara ko umuvu wari mwinshi kandi ufite imbaraga
Mu nzira zigana ku kigonderabuzima bigaragara ko umuvu wari mwinshi kandi ufite imbaraga

Kugeza ubu Ikigo Nderabuzima cya Kinigi gikomeje serivisi nyuma y’umuganda wahakorewe kuri uyu wa mbere basohora amazi n’icyondo cyari cyinjiye muri iyo nzu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka