Umutekano ugomba kuba intego mu Mujyi wa Kigali – Mayor Nyamurinda

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pascal Nyamurinda, avuga ko umutekano utagera mu gihugu cyose udahereye mu ngo kuko byose bihera mu miryango.

Umuyobozi w'umujyi wa Kigali, Pascal Nyamurinda avuga ko nta mutekano washoboka udahereye mu ngo
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Pascal Nyamurinda avuga ko nta mutekano washoboka udahereye mu ngo

Yabivugiye mu nama yahuje abayobozi ku nzego zose z’Akarere ka Nyarugenge n’inzego z’umutekano, tariki 18 Mata 2017.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Nyamurinda avuga ko kugira ngo umutekano ugere mu gihugu cyose ugomba guhera mu ngo.

Agira ati “Iyo ingo zitarimo umutekano, ni ukuvuga hagati y’umugabo n’umugore ndetse n’abana, bigira ingaruka ku mutekano w’igihugu cyose.

Iyo ingo zirimo umutekano, inzego zose z’ubuyobozi kugera ku rwego rw’igihugu ziba zikomeye cyane ko nta gihugu na kimwe gikomera imiryango idakomeye.”

Yongeraho ko umutekano ari wo nkingi ya byose ari yo mpamvu ngo inzego zose zisabwa kuwugira intego.

Umuyobozi w’Ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba, Gen Mubaraka Muganga avuga ko mu Mujyi wa Kigali hakiri abantu b’abanyarugomo bagomba kurwanywa bagacika kuko bangiza isura nziza y’igihugu.

Ati “Abo bantu batera urugomo bambura abihitira bahesha isura mbi igihugu kuko iyo mukerarugendo bamushikuje terefone ye, bituma n’abandi baza mu Rwanda bagabanuka kubera amakuru mabi azabaha bityo ya madovize tukayahomba. Tugomba rero kubarwanya byimazeyo.”

Akomeza asaba abaturage gutanga amakuru ku duce turimo urwo rugomo kugira ngo twongerwemo imbaraga.

Ati “Mujye muduha amakuru ku gihe kuko tuyakeneye cyane ko buri wese agomba kuba ijisho rya mugenzi we nk’uko bisanzwe. Ibi ni byo bizatuma dukumira ibyaha bitaraba kuko ayo makuru ari yo adufasha kumenya ingufu twakongera aho hantu hataratungana neza.”

Muri iyi nama kandi bagarutse no ku isuku igomba kuranga umujyi wa Kigali, aho ubutumwa bwo kwerekana akamaro k’isuku no gukomeza kuyitaho bwatanzwe hifashishijwe udukino n’indirimbo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka