Umusore wo ku Kicukiro yarohamye mu Kivu yitaba Imana

Umusore w’imyaka 26 wo mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro yarohamye mu ikiyaga cya kivu ahita yitaba Imana.

Iyo mpanuka yabaye ahagana asaa cyenda z’umugoroba ku wa 05 Kamena 2016, ubwo uyu musore witwa Uwimana Africa yari ari koga hamwe na bagenzibe umunani hanyuma akaza kurohama.

Umusore wo ku Kicukiro yarohamye mu Kivu yitaba Imana.
Umusore wo ku Kicukiro yarohamye mu Kivu yitaba Imana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Gervais Ntivuguruzwa, avuga ko abari kumwe na nyakwigendera bagerageje kumufasha kugira ngo barebe ko bamurokora ariko ntibikunde.

Yagize ati “Yari agiye koga ari kumwe n’abandi basore bagenzi be umunani ariko we atabizi kuko yakoreshaga akajerekani, noneho kaza kumucika bagenzibe bagerageza kumutabara ariko biranga.”

Umurambo wa nyakwigendera ukimara kuboneka wahise ujyanwa mu Bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma ngo hemezwe icyamwishe.

Nyakwigendera Uwimana yari yaraje mu kazi aho yakoraga muri Company y’ubwubatsi ikora imirimo y’ubwubatsi mu bitaro bya Gihundwe.

Kubera ko impfu nk’izi zimaze iminsi zigaragara mu Kivu, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kamembe bugiye gufata ingamba zo gushyira ibyapa ku nkengero z’icyo kiyaga bibuza abaturage batazi koga kukishoramo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

RIP . Musore mwiza ukuntu wahoranaga Umucyo ku maso no kumwenyura bya buri kanya. Wababaje benshi. Tuzahora tukwibuka

Theogene yanditse ku itariki ya: 11-06-2016  →  Musubize

ndababaye cyane, duhombye urubyiruko ariko nakundi gusa imana imwakire mubayo kandi cyane cyane ndihanganishiriza umuryangowe

gatee innocent yanditse ku itariki ya: 7-06-2016  →  Musubize

BIRABABAJE .Ishuri cg amahugurwa mubyo koga birakenewe .

NKURUNZIZA MARTIN yanditse ku itariki ya: 7-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka