Umusore n’inkumi bapfiriye mu nzu, hakekwa imbabura

Abaturage basanze Umukobwa witwa Nirere Clementine n’umuhungu witwa Rwabukamba Emmanuel mu nzu bapfuye, bakeka ko bishwe n’imbabura yabahejeje umwuka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Hamuduni Twizeyimana, yatangarije Kigali Today ko Nirere w’imyaka 26 na Rwabukumba w’imyaka 30 bakomoka mu murenge wa Kagogo mu Karere ka Burera basanzwe baryamye mu buriri.

Yavuze ko uwo musore yakoraga muri Resitora mu gasantere ka Kagogo, umukobwa nawe akora mu kabari kari aho hafi y’aho umusore akorera.

Yagize ati “Mu ijoro baje kujyana muri iyo nzu (ku mukobwa), bajya kuryama, mu gitondo nko mu ma saa tatu nibwo umukoresha w’uriya mukobwa yategereje ko aza ku kazi ntiyamubona yibaza icyamubayeho.

Nibwo yatekereje kujya kumushakira mu rugo, bakinguye inzu basanga abantu barayamye bagira ngo baracyari bazima, barebye basanga ni imirambo, bahita bayisohora hanze.”

Yakomeje ati “Bose bari bapfuye ariko ubona ko bashobora kuba babuze umwuka kuko inzu bari barimo yari iteretsemo imbabura itetse ibishyimbo, yari n’inzu ifunganye ubona ko idafite umwuka uhagije, abaturage bahageze mbere bavuga ko bari baryamye ku buriri bumwe.”

CIP Twizeyimana yavuze ko imirambo yahise yoherezwa ku bitaro bya Kacyiru bifite ibikoresho bihagije mu gukora isuzuma ku mirambo hagamijwe kumenya icyateye urupfu.

Ati “Impamvu twayijyanye Kacyiru ni uko twasanze abaturage bamaze gusibanganya ibimenyetso, ku buryo nta bimenyetso byafatikaga ngo tumenye icyabishe. Twasanze abantu bamaze kwinjira aho byabereye, imirambo bayisize hanze n’ibintu babisize hanze.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka