Umukobwa w’imyaka 19 akurikiranweho kwikuriramo inda

Mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Ntyazo, umukobwa w’imyaka 19 ari mu maboko ya Polisi akurikiranyweho gukuramo inda y’amezi atanu.

Yafashwe kuri iki cyumweru tariki 05 Kamena 2016 nyuma y’aho ubwe yinjiye mu bwiherero akaguruka avuga ko atunguwe no kubona umwana yari atwite amaze kugwa mu musarane.

Nyina w’uyu mukobwa n’abaturanyi ni bo bihutiye kubimenyesha Polisi maze uwo mwana akurwa mu musarani naho uwo mukobwa atabwa muri yombi nk’uko Ngirimana David, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Ntyazo yabidutangarije.

Yagize ati “ Yagiye mu bwiherero agaruka avuga ko umwana amucitse akava mu nda akagwa mu musarane ariko babishidikanyijeho bahamagara Polisi kugira ngo bikorweho iperereza”.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo akaba n’Umugenzacyaha muri iyi Ntara, CIP André Hakizimana , yanenze iyo myitwarire ndetse asaba abantu kubaha ubuzima bw’umwana kuva agisamwa kugeza ubwo akuze kugira ngo birinde ingaruka zo mu rwego rw’amategeko.

Ati “ Igihe umukobwa yatewe inda yaba abishaka cyangwa byakozwe mu bundi buryo atumvikanyeho n’uwayimuteye ntabwo ari we wifatira icyemezo cyo kuyikuriramo ahubwo byemezwa n’urukiko bigakorwa n’abaganga nyuma y’icyemezo cy’urukiko kibyemeza ”.

Icyaha cyo kwikuramo inda gihanwa n’ingingo ya 162 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Iyo ngingo ivuga ko umuntu wese wikuyemo inda ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu kugeza ku bihumbi magana abiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Uwo mukobwa ahanwe
Abere abandi urugero.

Elias hafashimana yanditse ku itariki ya: 10-06-2016  →  Musubize

uyumukobwa arabeshya ntabwo umuntu yajya kubwiherero atwite ngo inda ivemo byongeye ifite amezi atanu? ntakurikirankwe harebwe aho ukuri gushingiye.

DUSENGIMANA CASSIEN yanditse ku itariki ya: 10-06-2016  →  Musubize

ntabwo umwana yakikura munda ntibibaho.niyemere ahanwe! kdi ikinyoma nkiki nacyo gikwiye igihano.

yvonne yanditse ku itariki ya: 10-06-2016  →  Musubize

Arko se ko baba bemeye gusambana baagiye birengera ningaruka zabyo ex:H IV,kubyara n,izindi ndwara zandurira mumibonano mpuza bitsina idakingiye.

Munyemana callixte yanditse ku itariki ya: 10-06-2016  →  Musubize

yega wee uwo mukobwa arabeshye kbsa ntabwo yajya mubwiherero ngo umwana yikure munda atakare ahubwo ahabwe igihano kimukwiye

uwamahoro yanditse ku itariki ya: 8-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka