Yatawe muri yombi ashinjwa kwicisha umugabo we

Umugore witwa Nyiranzabona Julienne wo mu Murenge wa Muyumbu muri Rwamagana yatawe muri yombi ashinjwa kwicisha umugabo we witwa Ndabateze Mathias.

Nyiranzabona n'abagabo babiri avuga ko yari yahaye ikiraka cyo kwica umugabo we ubwo batabwaga muri yombi
Nyiranzabona n’abagabo babiri avuga ko yari yahaye ikiraka cyo kwica umugabo we ubwo batabwaga muri yombi

Tariki ya 30 Ugushyingo 2016 nibwo yatawe muri yombi hamwe n’abandi bagabo babiri yari yahaye ikiraka cyo kwica umugabo we.

Batawe muri yombi nyuma yuko Polisi y’igihugu ikorera mu Karere ka Rwamagana ikoze iperereza, ikanahata ibibazo Nyiranzabona.

Nyiranzabona yemera ko ari we wicishije umugabo we. Yabitewe n’uko ngo uwo mugabo we yamuciye inyuma akabyarana n’undi mugore.

Akomeza avuga ko icyamubabaje kigatuma afata gahunda yo kwicisha umugabo we ari uko ngo ku mugoroba wo ku itariki 29 Ugushyingo 2016, yamenye ko uwo mugabo yari yagiye kugurira Mitiweri umwana yabyaye hanze.

Abagabo babiri Nyiranzabona yahaye ikiraka cyo kwica umugabo we
Abagabo babiri Nyiranzabona yahaye ikiraka cyo kwica umugabo we

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Muyumbu, Ruhigubugi George akangurira abaturage bose guca ukubiri n’amakimbirane bakayarwanya aho ava akagera, byabananira bakiyambaza ubuyobozi.

Aba bombi uko ari batatu nibaramuka bahamwe n’icyaha cyo kwica Ndabateze Mathias bazahanishwa igihano cyo gufungwa burundu; nk’uko bitegenywa n’ingingo ya 140 yo mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

uwiteka natabare kuko iyisi irashaje mbese yibuka yamasezerano bajyiranye?

niyomugabo ismael yanditse ku itariki ya: 13-12-2016  →  Musubize

noneseko,abagabo basigayebagisaba abobashakanyd bakabima bayorebacukokuduha care byabananiye mwareka abishoboye tukabamena amazi!.

Nshuti yanditse ku itariki ya: 10-12-2016  →  Musubize

Aba bombi uko ari batatu....? Ibise nabyo ni amayobera matagatifu?

Oda yanditse ku itariki ya: 9-12-2016  →  Musubize

BAHANWE PEEE NAMATEGEKO

HABARUREMA yanditse ku itariki ya: 4-12-2016  →  Musubize

Nyiranzabona agiye kubonabona,Ndabateze abaye umutego w’umugore we yari yarishakiye,Ruhigubugi na we at mwa bicanyi mwe ndabahigisha igishoboka cyose mucatwe..Amazina yabo ajyanye n’ibikorwa byabo neza neza..Amazina arakurikirana nimujya kwita abana banyu mujye mubanza mubitekerezeho

Matata yanditse ku itariki ya: 1-12-2016  →  Musubize

reds r 5Tutu

usii yanditse ku itariki ya: 1-12-2016  →  Musubize

Izifpu zabashanye ziguma kwiyongera hakwiye kwihutisha gatanya kungo zifite amkimbirane amaze igihe gutinda birangira umwe yishe undi ubu ukurikiranye mubaturanyi babo wasanga bimaze igihe kinini ntago byumvika umugabo kugura mituwere ningombwa kuberako yarabyaye ikindi ntago umugore yakwica umugabo ngo nuko yanze mituwere ngewe ndumva uyumugo yarabimaranye igihe ntago yabitekereje kumusi wamituwere murakoze

Ntabareshya Jenan Pierre yanditse ku itariki ya: 1-12-2016  →  Musubize

mwaramutse mute nibyizako buriwese ablazwa ibyoyakoze gusa gufunga inzikozi zibibi mumaso njye simbishyigikira mubafungure amaso nimurangiza mukurikize itegeko mubahane serious

Telesphore yanditse ku itariki ya: 1-12-2016  →  Musubize

Satani ntabwo yishimiye ingo muri iyi minsi, gucibwa inyuma birababaza ariko umwanzuro si ukumena amaraso, ahubwo usenga Imana ikaguha kwihangana.

Bela yanditse ku itariki ya: 1-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka