Ukekwaho kwica nyirabuja yafatiwe i Nyagatare

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 33, ukekwaho kwica nyirabuja witwa Uwihoreye Gaudence wo mu karere ka Gatsibo, yafatiwe i Karangazi muri Nyagatare.

Ukekwaho kwica Nyirabuaj yafatiwe i Nyagatare
Ukekwaho kwica Nyirabuaj yafatiwe i Nyagatare

Uwihoreye w’imyaka 29, wari utuye mu mudugudu wa Kabarore, akagari ka Kabarore umurenge wa Kabarore, yishwe anigishijwe umugozi mu ijosi, mu ma saa yine z’amanywa ku irariki ya 03 Ukwakira 2016. Umurambo we bawusanze mu bwogero.

Ndagijimana Felicien, umuyobozi w’umudugudu wa Makomo, Akagari ka Karama, umurenge wa Karangazi avuga ko bafashe uwo musore, ukekwaho kwica Uwihoreye, saa kumi n’ebyiri z’igitondo kuri uyu wa kabiri 04 Ukwakira 2016.

Akomeza avuga ko ifatwa rye ryatewe n’umukecuru wari wabikijwe igikapu n’uwo musore ukekwaho kwica nyirabuja.

Uyu mukecuru ngo yumvise amakuru kuri Radio ko uwo musore akekwaho kuba yarishe nyirabuja ahita abimenyesha ubuyobozi bw’umudugudu.

Agira ati“Uwo mukecuru yatubwiye ko ngo yumvise amakuru ko uwo musore wari wabikije igikapu iwe ashobora kuba yarishe nyirabuja none akaba yaje kubihishamo. Twamufashe bukeye kuko yari yaraye aho yigeze gukora.”

Mugabo Fabrice, umukozi w’umurenge wa Kabarore, akarere ka Gatsibo ushinzwe irangamimerere akaba akora nk’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire, nawe yemeza ko ukekwaho kwica nyirabuja yafashwe. Yemera icyaha ariko ngo akavuga ko yabyohejwe na sebuja.

Agira ati “Yemera icyaha akavuga ko yafatanije n’uwitwa Kadogo kandi yabisabwe n’uwari sebuja akamuha ibihumbi ijana by’igihembo.”

Uwo musore ngo agikora icyo cyaha yihutiye kwiba imyambaro ya sebuja ahungira ahitwa Makomo muri Nyatari, ahari urugo yigize gukoramo, aragira inka.

Uwo musore n’uwo bakekwaho ubufatanyacyaha, bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabarore.

Bahamwe n’icyaha, bahanishwa ingingo ya 140 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha y’u Rwamda, iteganya igifungo cya burundu ku muntu wese wica undi abishaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 22 )

Birababaje ni ugusenga cyane... Uyu musore ahanwe cyane. Ni ikinyamanswa.

alias yanditse ku itariki ya: 5-10-2016  →  Musubize

birababaje isi ijyeze mumarembera

Theo Geni yanditse ku itariki ya: 5-10-2016  →  Musubize

birababaje abantu bazareka kimena amaraso ryari kko

alias yanditse ku itariki ya: 5-10-2016  →  Musubize

Isi weeeee!!!!! Gufungwa.com

Mukeshimana yanditse ku itariki ya: 4-10-2016  →  Musubize

ariko nkabo Imana ibateganyiriziki abantu bose bafite imiterere nkiyinyamanswa bacike pe . Gusa nyakwigendera Imana imwakire mubayo.. kandi ndabakunda

patient yanditse ku itariki ya: 4-10-2016  →  Musubize

Ndabona Uyumudamu Yazize ubusa Imana Imwakire Mubayo

Ndagijimana Arbert yanditse ku itariki ya: 4-10-2016  →  Musubize

Nge wapi ntamukozi wo murugo ngitunga wapi wapi

isirikoreye yanditse ku itariki ya: 4-10-2016  →  Musubize

Yoooo! Imana imwakire kdi ikomeze abasigaye.

gusa abakozi bo mungo murikigihe kubatunga nukwitonda kuko biteyubwoba bariguhemuka cyane

chantal yanditse ku itariki ya: 4-10-2016  →  Musubize

ark se abantu bazumva ko umuntu ari nkundi ryari koko nibakurikize amategeko bahanwe.

muhirwa placide yanditse ku itariki ya: 4-10-2016  →  Musubize

icyaha nikimuhama bakatire urumukwiye

tuyisenge bonfils yanditse ku itariki ya: 4-10-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka