Ukekwaho kwica nyirabuja yafatiwe i Nyagatare

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 33, ukekwaho kwica nyirabuja witwa Uwihoreye Gaudence wo mu karere ka Gatsibo, yafatiwe i Karangazi muri Nyagatare.

Ukekwaho kwica Nyirabuaj yafatiwe i Nyagatare
Ukekwaho kwica Nyirabuaj yafatiwe i Nyagatare

Uwihoreye w’imyaka 29, wari utuye mu mudugudu wa Kabarore, akagari ka Kabarore umurenge wa Kabarore, yishwe anigishijwe umugozi mu ijosi, mu ma saa yine z’amanywa ku irariki ya 03 Ukwakira 2016. Umurambo we bawusanze mu bwogero.

Ndagijimana Felicien, umuyobozi w’umudugudu wa Makomo, Akagari ka Karama, umurenge wa Karangazi avuga ko bafashe uwo musore, ukekwaho kwica Uwihoreye, saa kumi n’ebyiri z’igitondo kuri uyu wa kabiri 04 Ukwakira 2016.

Akomeza avuga ko ifatwa rye ryatewe n’umukecuru wari wabikijwe igikapu n’uwo musore ukekwaho kwica nyirabuja.

Uyu mukecuru ngo yumvise amakuru kuri Radio ko uwo musore akekwaho kuba yarishe nyirabuja ahita abimenyesha ubuyobozi bw’umudugudu.

Agira ati“Uwo mukecuru yatubwiye ko ngo yumvise amakuru ko uwo musore wari wabikije igikapu iwe ashobora kuba yarishe nyirabuja none akaba yaje kubihishamo. Twamufashe bukeye kuko yari yaraye aho yigeze gukora.”

Mugabo Fabrice, umukozi w’umurenge wa Kabarore, akarere ka Gatsibo ushinzwe irangamimerere akaba akora nk’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire, nawe yemeza ko ukekwaho kwica nyirabuja yafashwe. Yemera icyaha ariko ngo akavuga ko yabyohejwe na sebuja.

Agira ati “Yemera icyaha akavuga ko yafatanije n’uwitwa Kadogo kandi yabisabwe n’uwari sebuja akamuha ibihumbi ijana by’igihembo.”

Uwo musore ngo agikora icyo cyaha yihutiye kwiba imyambaro ya sebuja ahungira ahitwa Makomo muri Nyatari, ahari urugo yigize gukoramo, aragira inka.

Uwo musore n’uwo bakekwaho ubufatanyacyaha, bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabarore.

Bahamwe n’icyaha, bahanishwa ingingo ya 140 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha y’u Rwamda, iteganya igifungo cya burundu ku muntu wese wica undi abishaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 22 )

Ubwo Nubunyamaswa Bukabije, Aho Umuntu Agurwa Ibihumbi Ijana

Kayitare Andrew yanditse ku itariki ya: 17-11-2016  →  Musubize

muhane yali numujula

mwizerwa gad igisumizi kuluhuha yanditse ku itariki ya: 5-10-2016  →  Musubize

Erega abakozi bomurugo baratumarange! Reta igomba kwigisha injenda shuri kubakozi bomurugo.Ababa,abagore na abagabo bacu barashira.Umukozi uramufata nkumwana wawe womurugo aryiko akanga akakuhemukura!Dukore iki koko.

Princes yanditse ku itariki ya: 5-10-2016  →  Musubize

Abicanyi n’abandi bakoze ibyaha bikomeye bajye bahabwa ibihano birenze ibiteganywa ubu. Ndashima Polisi n’izindi nzego yafatanyije na zo kumushaka kugeza afashwe.

Mike yanditse ku itariki ya: 5-10-2016  →  Musubize

Aha!!! abicanyi nkabo bari bakwiriye gufpa

justin yanditse ku itariki ya: 5-10-2016  →  Musubize

Ahaa! abicanyi nabo baribakwiye gupfa bagakurikirg abo bishe

justin yanditse ku itariki ya: 5-10-2016  →  Musubize

Hakazwe ibihano

dany black yanditse ku itariki ya: 5-10-2016  →  Musubize

Imana imwakire mubayo uwo mubyeyi ,turasaba poloce y,urwanda dusanze tuziho ubuhanga nu ubushobozi kudukorera iperereza ryimbiste kuko biteye ishavu na gahinda kumva umubyeyi nkuwo yicwa urupfu nkurwo agasiga abana bibitamba mbuga

Nkurunziza gaston yanditse ku itariki ya: 5-10-2016  →  Musubize

Mana we ?????abantu bazumva ko kumena amaraso ataribyo bikemura ibibazo ryari???uwo musore police y,urwanda ikurikirane irebe koko niba sebuja ibifitemo uruhare rufatika cyangwa niba ataramatakira ngoyi yuwo musore

Kamugisha abel yanditse ku itariki ya: 5-10-2016  →  Musubize

MU MUHANE ULUMUKWI YE

MWIZERWA GAD IGISUMIZI yanditse ku itariki ya: 5-10-2016  →  Musubize

Nukuri Uwomugizi Wanabi Nagezwe Imbere Yubutabera Akanirwe Urumukwiye Turashima Inzego Zishinzwe Umutekano Babikoraneza Murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 5-10-2016  →  Musubize

AHA!!! ABAKOZIBISUBIREHO.

DUSABIMANA ENOCK yanditse ku itariki ya: 5-10-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka