Ubwato bwarohamye mu Kivu umwe ahasiga ubuzima

Ubwato bwari butwaye abantu 16 bwarohamye mu kiyaga cya Kivu umwe ahasiga ubuzima abandi babiri baburirwa irengero naho 13 bakurwa mu mazi ari bazima.

Ubwato bwarohamye mu kiyaga cya Kivu umuntu umwe yitaba Imana abandi babiri baburirwa irengero
Ubwato bwarohamye mu kiyaga cya Kivu umuntu umwe yitaba Imana abandi babiri baburirwa irengero

Iyo mpanuka yabereye mu gice kegereye Akarere ka Nyamasheke, ahagana saa cyenda zo ku itariki ya 13 Ukuboza 2016.

Ababonye iyo mpanuka iba bahamya ko yatewe n’umuyaga mwinshi wari uri mu kiyaga cya Kivu. Abari mu bwato ngo barwanye nabwo kugira ngo boye kurohama ariko biranga umuyaga ubarusha imbaraga bararohama.

Uwarohamye agahita yitaba Imana ngo ni umugore wari twite.

Uwimana Damas, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyabitekeri, abo baturage bakomokamo avuga ko nta yandi makuru baramenya.

Agira ati "Kugeza ubu amakuru tumaze kubona nuko ubwato bwarimo abantu 16 muri bo 13 babashije kurokoka babiri kugeza ubu ntibaraboneka naho umwe niwe witabye Imana ariko turacyakurikirana."

Abo baturage barohamye bari bavuye mu murenge wa Kagano mu isoko rya Rwesero basubiye mu murenge wabo wa Nyabitekeri.

Uwimana avuga ko ubwo bwato bwakoze impanuko ngo bushobora kuba bwanaremerewe n’abantu 16 bwari butwaye. Ikindi ngo ni uko butanemerewe gutwara abantu kuko butagira ibyangombwa bubyemeza.

Bukimara gukora impanuka ngo nyirabwo yahise aburirwa irengero nyuma yo kubona ko yakoze amakosa.

Uwimana akomeza asaba abaturage kujya bakurikiza inama bagirwa ku bijyanye n’umutekano wo mu mazi bakajya bajya mu bwato bambaye imyambaro yabugenewe ituma batarohama.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Abo bavandimwe Rurema tumusabye ko yabakira mube!

Jacques yanditse ku itariki ya: 8-01-2017  →  Musubize

Yooooo
Twihanganishije imiryango yabuze ababo

mupenzi yanditse ku itariki ya: 14-12-2016  →  Musubize

Imana yakire yakire abayitabye
abavandimwe bacu b’i Nyabitekeri babuze ababo bihangane kandi twifatanyije mu kababaro.

nkunda yanditse ku itariki ya: 14-12-2016  →  Musubize

Imana yakire yakire abayitabye
abavandimwe bacu b’i Nyabitekeri babuze ababo bihangane kandi twifatanyije mu kababaro.

nkunda yanditse ku itariki ya: 14-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka