Uburengerazuba: Polisi yafatanye abagabo bane ibiro birenga 40 by’urumogi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’ Uburengerazuba ifatanije n’abaturage yafatanye abagabo bane ibiro birenga 40 by’urumogi mu turere twa Rubavu na Rusizi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Uburengerazuba CIP Gasasira Innocent
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba CIP Gasasira Innocent

Abo bagabo bafashwe kuri uyu wa mbere Kanama ni Habiyaremye Edouard ufite imyaka 35 na mugenzi we Uwizeyimana Cyprien w’imyaka 20 bafatiwe mu Murenge wa Gihundwe mu Kagari ka Shagasha.

Bafatanywe ibiro 10 by’urumogi nyuma y’uko Polisi ihawe amakuru n’abaturage ko abo bagabo bacuruza urumogi muri ako gace maze irabafata, ubu bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha- RIB aho bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamembe.

No mu Karere ka Rubavu hari abandi bahafatiwe ari bo Nzamuye Jean Marie Vianney ufite imyaka 36 na Tuyisenge ufite imyaka 20. Bo bafatiwe mu Murenge wa Busasamana bafite ibiro 36 aho bari babyambukije umupaka, abaturage ubwabo bakaba baragize uruhare runini mu ifatwa ryabo kuko bafashwe n’irondo ry’abaturage.

Umuvugizi wa Polisi muri ako gace CIP Innocent Gasasira yashimiye abaturage kubera uruhare bakomeje kugaragaza mu kurwanya no gukumira ibyaha muri rusange.

Yagize ati ” Turashimira cyane abaturage bo muri iyi Ntara kubera ubufatanye bwabo mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge kuko ahanini ibifatwa ni bo baba batanze amakuru bityo twebwe nka Polisi n’izindi nzego ndetse n’abaturage tugafatanya mu gufata ababinywa n’ababicuruza.

Kugeza ubu , abaturage benshi basobanukiwe ububi n’ingaruka mbi z’ibiyobyabwenge ndetse n’inzitizi bigira ku iterambere ry’igihugu cyacu”.

CIP Gasasira yakomeje asaba abaturage gukomeza uwo muco mwiza wo gufatanya na Polisi n’izindi nzego kuko ari byo bituma ibyaha bigabanuka ndetse iyo mikoranire myiza igatuma iterambere ry’igihugu rigerwaho.

Ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu ukoresha ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo bitemewe n’amategeko, bityo ko ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 3 kugera kuri 5 n’ihazabu y’amafaranga 500,000 kugera kuri 5,000,00 z’amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka