U Rwanda rwasubije Congo umusirikare wayo

Umusirikare wa FARDC wafatiwe mu Rwanda yasubijwe iwabo, ashimira ingabo z’u Rwanda uko zamufashe mu gihe yari amaze mu Rwanda.

Sous Lieutenant Bonongo Bokware wo muri Congo
Sous Lieutenant Bonongo Bokware wo muri Congo

Sous Lieutenant Bonongo Bokware ukorera ku mupaka uhuza Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, yafashwe ku wa 9 Ukwakira 2016.

Yafatiwe mu Rwanda ahitwa Kanyesheja mu mudugudu wa Kambonyi akagari ka Rusura mu murenge wa Busasamana, akarere ka Rubavu, yinjira mu Rwanda binyuranije n’amategeko.

Yafashwe ari kuwa 9 Ukwakira 2016 mu masaha ya saa yine z’ijoro

Bonongo avuga ko yafashwe mu masaha y’ijoro avuye kubonana n’abamukuriye akayoba inzira, akibona yageze mu Rwanda.

Yagize ati “Bwari bwije mvuye kubonana n’abankuriye, sinzi uko nageze mu mupaka mu Rwanda. Numvise mpagaritswe n’ingabo z’u Rwanda narenze umupaka.

Nshimira ingabo z’u Rwanda zamfashe neza mu gihe maranye nazo.”

Lt Col Cassius James uyobora ingabo z’u Rwanda ku mupaka wa Busasamana avuga ko Sous Lieutenant Bonongo Bokware yafatanywe imbunda ya AKM 47 ifite nimero 4340 hamwe na magazine ebyiri n’amasasu 40.

Hasinywe inyandiko zihererekanya umusirikare wa Congo asubizwa igihugu cye
Hasinywe inyandiko zihererekanya umusirikare wa Congo asubizwa igihugu cye

Col Fulbert OKANDZA uhagarariye umutwe w’Ingabo zigenzura umutekano ku mupaka wa Congo, n’ibihugu bihana imbibi (EJVM) yashimiye ingabo z’u Rwanda uburyo zikorana n’iri tsinda.

Yanashimye kandi kuba n’abasirikare ba Congo bafatirwa mu Rwanda bavuga ko bafatwa neza.

Ati”Turashima umubano n’imikoranire myiza dufitanye n’ingabo za RDF ibi bikunze kubaho ko abasirikare ba Congo bayoberwa imbibe, ariko turashima uburyo bwo guhererekanya, n’abataha bavuga ko baba bafashwe neza.”

Abasirikare b’ingabo za Congo bamaze gufatirwa mu Rwanda kuva 2012 barenga 25.

Aba bose bagiye bavugaga ko batazi imbago zihuza ibihugu byombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Arko Rwose kuki aba bantu bakomeza kutuvangira ntabwo bazi iyo bava niyo bajya cg bafite ibiba bibagenza wana?RDF rwose nikomeze igerageze kuko turabizi barashoboye babagenzure abo ba COngo man

Ngendo yanditse ku itariki ya: 13-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka