Tujyinama wireze icyaha cya Jenoside arasabwa kwerekana aho yashyize abo yishe

Tujyinama Silas wireze mu ruhame ko yishe abantu babiri mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, arasabwa kwerekana aho yabashyize ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Akarere ka Bugesera
Akarere ka Bugesera

Uyu mugabo utuyemu Mudugudu wa Rurenge, Akagari ka Rurenge Murenge wa Mwogo mu karere ka Bugesera, yireze kuri uyu wa 11 Mata 2017 ubwo abaturage bari mu biganiro byo kwibuka, ikiganiro bariho kikaba cyaravugaga ku bimenyetso biranga ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ni igikorwa abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo muri uyu murenge, bavuga ko cyabatunguye cyane, kuko babanaga n’uyu mugabo umunsi ku munsi kandi bamufata nk’inyangamugayo.

Kavurati Venuste na Everlyne Uwanyirigira bamwe muri aba baturage bavuga ko icyo bifuza kimwe n’abandi bose babuze ababo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ari ugushyingura ababo, nawe bakamusaba ko yakwerekana aho yashyize abo yishe.

Aba barokotse bemeza ko n’ubwo uwo mugabo ariwe wabashije kubivuga mu ruhame gusa hari n’abandi benshi bazi ndetse banavuga amazina bagize uruhare muri Jenoside ariko ntibabiryozwe.

Bagira bati “twajyaga muri gacaca maze ugasanga muri abarokotse batatu cyangwa babiri, mu bantu basaga mirongo itatu, ibyo uvuze ntibihabwe agaciro kuko bakurushaga ijambo, bamwe bagirwa abere gutyo kandi baragize uruhare muri Jenoside”.

Ariko kandi aba barokotse Jenoside barasaba abataravuga ibyo bakoze kwerura bakabivuga kandi ko biteguye kubaha imbabazi mu gihe bazibasabye.

Rwabukanga Vedaste perezida wa IBUKA mu murenge wa Mwogo, avuga ko muri uyu murenge hakiri benshi bataramenye aho imibiri y’ababo iri ngo bayishyingure.

Ati “Turasaba ko yakwerekana aho yashyize imibiri y’abo yishe maze bagashyingurwa kuko abo mu muryango we bavuze ko batigeze bababona ndetse batazi naho babashyize."

By’umwihariko arasaba ko umutekano w’abacitse ku icumu bo muri uwo murenge bakwitabwaho.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rurenge, Ntagura Matias akaba yizeza umutekano abarokotse aho ababwira ko ntacyo bazaba kuko igihugu gitekanye.

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo mu murenge wa Mwogo bavuga ko muri uyu murenge hakiri imibiri myinshi itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, bakanavuga ko kandi hakigaragara ingengabitekerezo ya Jenoside.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Ndabona abantu bashyira imbere cyane ukubabalira umwicanyi watwaye ubuzima bw’abantu benshi, n’ubwo yiyemereye babili gusa, aho kumuhata ibibazo? Azi n’abandi benshi bishwe n’ababishe. Koko niyerekane aho yashyize abo yishe aliko anafungure umunwa abase et byinshi, ananhanwe n’amategeko ahana uwishe wese. Uyu n’uwa Police rwose.

Iyo aza kugira imbabazi, yali ku bivuga kera. Nimwibaze ishavu n’agahinda uyu muryango umaranye imyaka 23? Ese habaye iki gitumye yirega ubu? Ni uduhanga tw’abo yishe twamubujije gusinzira? Ese yaba yihisha akanyaruka akica n’abandi? Yica se inka z’abarokotse kw’icumu? Hali byinshi agomba gusobanura! Baliya bicanyi nibo bakomeza gukora amahano hirya no hino! Nimukanure amaso, hali benshi babihishemo nk’uwo mutabizi, ngo n’inyangamugayo! Imwicanyi muzima! Ntimwumvise se umubyeyi w’umurescapé biciye ku Kicukiro ejo?
Mukomeze mwihangane. Imana kandi ibalinde mwese.

Alexis kagoyire yanditse ku itariki ya: 15-04-2017  →  Musubize

alias, uyumugabo na bunyangamugayo bwe yagombaga kuba yaratanze amakuru muri gacaca kubivuga na maraso yamennye, na vuge abandi bafatanije nabo abafashe gusaba imbabazi, kandi babohoke.

slylvestre yanditse ku itariki ya: 14-04-2017  →  Musubize

Akenshi iyo umuntu yihamije icyaha ku bwende bwe Imana iba yamaze kumubabarira. Igisigaye ni ugusabako byatera ubutwari abenshi bakagenza nkawe kandi n’abiciwe tukabasabira kuzabona imbaraga zo kubabarira

Kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 14-04-2017  →  Musubize

Niyerekane aho yabashyize bashyingurwe mucyubahiro

alias yanditse ku itariki ya: 13-04-2017  →  Musubize

Uwo mugabo niyerekane aho yabashyize kandi akatirwe nkabandi!!!

alias yanditse ku itariki ya: 13-04-2017  →  Musubize

Uwo mugabo niyerekane aho yabashyize kandi akatirwe nkabandi!!!

alias yanditse ku itariki ya: 13-04-2017  →  Musubize

bose babaga bari kumusozi, abatutsi bicwa, ababicaga, nubu batuye aho nabataricsga, nubwo ali mbarwa bazi abishe, abantu banga kubavuga, kuko, ari bene wabo cyangwa kuko abicwaga, ntacyo bapfana, ali abatutsi, uwo wiyemereye ko yishe navuge, abo bafatikanije kandi nabo icyatumye batamuvuga, nuko bafatikanije nabavuge, maze bose berekane, aho babashyize

lg yanditse ku itariki ya: 12-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka