Tugiye gukoresha uburyo busanzwe n’ubudasanzwe duhashye abo bajura - Col Mutembe

Abatuye mu kagari ka Mumena, i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge, baravuga ko bibasiwe n’abajura bitwaza intwaro za gakondo.

Col Frank Mutembe yabwiye abaturage bo ku Mumena ko hagiye gukoreshwa uburyo busanzwe n'ubudasanzwe abajura bagahashywa burundu.
Col Frank Mutembe yabwiye abaturage bo ku Mumena ko hagiye gukoreshwa uburyo busanzwe n’ubudasanzwe abajura bagahashywa burundu.

Inzego zishinzwe Umutekano ndetse n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge, bijeje abaturage bo muri ako gace ko umutekano ugiye gushakwa mu buryo busanzwe n’ubudasanzwe.

Umuturage umwe muri Mumena yatangarije Kigali Today ko bikwiye ko ubuyobozi buhagurukira iki kibazo aba bajura bataragira uwo bambura ubuzima.

Yagize ati ”Abateza umutekano muke hano mbona bageze ku rwego rwo kwigomeka, kuko ni amabandi yitwaza ibyuma, imigozi yo kuniga abantu ndetse n’amabuye”.

Avuga ko baherutse kumwiba telefone na televiziyo, aho ngo bacukuye inzu nijoro baryamye we n’umuryango we, babasanga mu cyumba bararamo, barasahura barinda bagenda nta n’umwe mu baryamye ubashije kwikangura.

Undi muturage utuye mu mudugudu witwa Kiberinka avuga ko baherutse kumwambura amafaranga ibihumbi 50 Frw, babanje kumuhondagura bakamukomeretsa ku mutwe.

Muri uyu Mudugudu wa Kiberinka ngo muri uyu mwaka wa 2016 hagaragaye ubujura burenga butandatu, burimo kumena amazu, gutega abantu bagenda ninjoro bakabakubita, bamara kubagira intere bakabacuza utwo bafite n’ibyo bambaye.

Col Frank Mutembe umwe mu bayobozi b’Ingabo mu Mujyi wa Kigali, mu nama y’umutekano iherutse kubera muri aka Kagali, yasabye abaturage gufatanya n’abasirikare bagiye gukorera by’umwihariko muri ako gace, bagahashya burundu aba bajura.

Yagize ati”Turakoresha uburyo busanzwe n’ubudasanzwe, kandi turafata abo bagizi ba nabi. Aba bajura tugiye kubahashya bibagirane burundu muri aka gace “

Muri iyo nama Kandi banzuye ko hagiye gukorwa urutonde rw’abakekwaho ubwo bujura ndetse n’aho batuye bagatangira gukorwaho iperereza, uwo bihamye akabiryozwa by’intangarugero.

Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba wari muri iyo nama, yagiriye inama abaturage yo gutema ibihuru abo bajura bakabura aho bihisha, ndetse no gutanga amakuru mu ku bakora uburaya n’abanywa ibiyobyabwenge, kugirango bahashye bifashe gukumira ibyaha bateza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo koko abo bagome barya ibyo bataruhiye bashakishwe kdi babiryozwe. ibyo kdi bikozwe no mukagari ka Gitega wenda natwe twasinzira. uziko bafata umuntu nijoro butanije cyane bakamwambura utwe cg nko mugitondo wizindukiye wigiriye nkahantu!

UMUHIRE yanditse ku itariki ya: 12-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka