Sembagare Samuel wahoze ayobora Burera yafunzwe

Sembagare Samuel wahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Burera yatawe muri yombi, akurikiranyweho kunyereza umutungo Leta n’ibindi byaha.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubugenzacyaha (RIB) cyatangaje ko yatawe muri yombi hamwe n’abandi bagera kuri batanu barimo abakoranaga na we n’abari mu buyobozi bw’aka karere ubu.

Mu batawe muri yombi harimo Zaraduhaye Joseph wahoze yungirije Sembagare ku buyobozi bw’akarere. Yari ashinzwe ubukungu n’iterambere.

Abandi batawe muri yombi bari mu buyobozi buriho ni Habiyaremye Evariste, umuyobozi w’akarere ushinzwe ubukungu n’iterambere, Kamanzi Raymond usanzwe ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere na Mujyambere Stanislas ushinzwe inzego.

Ibindi byaha bakurikiranyweho harimo kwikanyiza no gukoresha umutungo wa leta mu nyungu zabo bwite.

Bose bafungiwe kuri Station ya RIB iherereye i Rusarabuye mu Karere ka Burera.

Sembagare yabaye umuyobozi w’Akarere ka Burera kuva muri 2009 kugeza muri 2016 asimbuye Bosenibamwe Aime wayoboraga aka Karere kuva mu 2006, akahava aba Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.

Ibyaha akurikiranyweho bishobora kuba bifitanye isano n’igihe yari akiri ku buyobozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

ahaaa uzagere muri gakenke wumve ibihavugirwa nko mubitaro bya nemba aho basinyisha abakozi kontaro zamezi nkaho arabakozi bomurugo kugirango uwobadashaka bakimwize byoroshe.

alias yanditse ku itariki ya: 8-06-2018  →  Musubize

Sembagare twati tuzi ko ari inyangamugayo! none nawe ni kimwe n’abandi bose, gusa twizere ko batamubeshyera. ikababaje nuko ari umusaza cyane, uburoko buzamuhuta yitahire vuba kwa Rurema, sinzi ariko niba yakira n’abanyereza ibya Rubanda!
Pole Mzehe, Imama izakurenganure, niyo itabara!

Mugabo Idesbard yanditse ku itariki ya: 7-06-2018  →  Musubize

Njye mbabazwa n,uburyo akarere ka Burera ariko kadakorera muri etage nk,utundi turere, nta kaburimbo, Reba umuhanda base butaro. Rimwe na rimwe nterwa ipfunywe no kuvuga ko mpavuka kubera ntabikorwa remezo bihagera. Nkibaza ese ntangengo y,imari akarere kagenerwa nk,utundi turere? nta batechniens akarere kagira, imihigo se abayobozi bahiga ni iyihe? Ujyanayo Imodoka yawe usuye ababyeyi ukavayo ujya Garaje. Ntabiciye kuruhande Burera wagirango si Murwanda.

Gahanga yanditse ku itariki ya: 7-06-2018  →  Musubize

Wowe wiyita mahoro uri gitifu wumurenge wananiwe nogucyemura inibazo byabaturage ahubwo uhora mu matiku. Nzamwita mumuziza kutagira ivangura ufatanyije na VM economic

Francois yanditse ku itariki ya: 7-06-2018  →  Musubize

Ntagahora gahanze ,bajyaho bakubaka amataje aho gukorera rubanda bagasahura igjhugu birirwa batubeshya ngobaragikunda babazwe ibyo bakoze nubwo tutarumva uwagaruye ago yanyereje

Alias yanditse ku itariki ya: 6-06-2018  →  Musubize

Wowe wiyita Mahoro uri gitifu w’umurenge nibyo wagambiriye nibyo wagezeho birazwi. Kora akazi va mu matiku Nzamwita arakuyobora.

Francois yanditse ku itariki ya: 7-06-2018  →  Musubize

Ahari bizagera naho Nzamwita Mayor wa Gakenke nawe abazwa ibyo yakoze afatanije na Kansiime wari Gitifu w’akarere. Ikigo nderabuzima cya Minazi, isoko rya kivuruga, imihanda, umuyoboro w’amazi wa Minazi. Gutonesha, kugurishya amashyamba y’Akarere akoresheje intoni ze bakayamuzanira mu ntoki.

Mahoro yanditse ku itariki ya: 6-06-2018  →  Musubize

Birababaje

elias yanditse ku itariki ya: 6-06-2018  →  Musubize

ahanugushishoza pe kuko kumunga umutungo sibyo iyo imungu igiye mubishyimbo bateramo umuti ikavamo gutyo akatirwe hakurikijwe amategeko

Ntirenganyasamuel yanditse ku itariki ya: 6-06-2018  →  Musubize

icyokora sembagare azize ubusa akiyobora yahoranaga ubukene bwa cash zaraduhaye yaramuriye cyane ariko buryoze kunyabarika tu yaramyabaritse abahungu birira zaruswa barwiyemeziro badupfunyikira azi kubera indanini

alias yanditse ku itariki ya: 6-06-2018  →  Musubize

uriya muhanda gahunga nyagahinga ngowatwaye miliyari da ntamyaka ibiri uramara ariko ntamodokanto yanyuramo imvura iratonyanga ibyobashyize heju bigahita bitemba abatechnicien bize iranyigo ntana cwa mubijyanye nimihanda nabafeke gusa umuhanda watwaye akayabo mugihegito ugasubira uko wahoze leta ijye ikurikirana nkibi zaruswa hariya zakoze alazi

balande yanditse ku itariki ya: 6-06-2018  →  Musubize

manaweeeeee!🤔
gusa ndababaye pe!
sembagare nukuntu yitondaga?
gusa musabiye umugisha kumana, izamurengere.

Alias yanditse ku itariki ya: 6-06-2018  →  Musubize

Mwihangane nta kundi bayobozi. Imana izabafashe mufungurwe.I Burera hari umusaza witwa Sinamenye Gervain wabayeho umuyobozi. Ni umuhanga kandi abaturage baramukunda. Leta izamuhe umwanya nubwo akuze. Politique ni danger.

Cyiza Ykee yanditse ku itariki ya: 6-06-2018  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka