Ibiyobyabwenge byatahuwe mu rutoki rw’umukirisitu

Polisi y’igihugu yatahuye ububiko bw’inzoga za Zebra mu cyobo kiri mu rutoki rwa Nikiza Vedaste umusengera mu idini ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi.

Izo nizo nzoga zatahuwe mu rutoki rw'umukirisitu
Izo nizo nzoga zatahuwe mu rutoki rw’umukirisitu

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 16 Gashyantare 2018, nibwo Polisi yatahuye izi ngonga aho uyu mugabo atuye mu Murenge wa Rwempasha, aho zari mu mashashi zihishe mu cyobo.

Hakuwemo amakarito 202 y’izi nzoga afite agaciro ka miliyoni hafi 4.5Frw. Ariko nyir’umurima n’umuzamu w’urutoki rwe ntibigeze bagaragara.

Bamwe mu baturage bavuga ko batunguwe no kubona ibiyobyabwenge mu isambu y’umukirisitu bagereranya n’urwengero.

Ndayambaje Jean Baptiste avuga ko yari asanzwe amenyereye abazana ibiyobyabwenge ku magare na moto ariko ngo ibyo yabonye byo ni agahomamunwa.

Agira ati “Uyu mugabo ni umucuruzi w’imyaka ndetse asanzwe arwanya ibiyobyabwenge. Gusa birantunguye kubisanga mu murima we, twari tumenyereye ab’amagare na moto none reba ibi wagira ngo ni urwengero.”

Urwo ni rwo rutoki rwatahuwemo inzoga zitemewe mu Rwanda
Urwo ni rwo rutoki rwatahuwemo inzoga zitemewe mu Rwanda

Aba baturage bavuga ko bagiye kurushaho kugenzura amasambu yabo, kuko ngo abinjiza ibiyobyabwenge bashobora kubibikamo bikaba aribo bigiraho ingaruka.

CIP Theobald Kanamugire umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba asaba abaturage gucika ku biyobyabwenge kuko nta kamaro uretse ibihombo n’urupfu.

Ati “Abafashwe babizanye barafungwa, bikangizwa bagahomba, naho ababinywa bo buhoro buhoro bigenda byangiza ubwonko bwabo, bikabaviramo uburwayi bwo mu mutwe buhoraho bikarangira bapfuye.”

Benshi bakeka ko umuzamu w’urutoki ashobora kuba ariwe wumvikanye n’ababizanye, ariko nanone bakayoberwa ukuntu nyir’umurima yabiyoberwa hari amapine y’imodoka muri urwo rutoki.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

KARABAYE,AKA N’AKUMIRO. UBU RERO IGISIGAYE NUKUJYA HABAHO IMIKWABU MYINSHI IZAJYA ISAKA MUMIRIMA.

mugisha yanditse ku itariki ya: 22-02-2018  →  Musubize

bamuhemukiye gusa! urumva batamusubije ku isuka?!
nagende ahinge umurima wemewe n’amategeko, nibyera ajyane mu isoko naryo amategeko yemera ubundi noneho asubire kurangura mu buryo bwemewe n’amategeko azatera imbere. mu gihe ashaka gukora ibitandukanye, azashake igihugu cye wenyine yishyirireho aye mategeko amugenga wenyine, mbese yishyire yizane muri byose ashaka.

kazi yanditse ku itariki ya: 19-02-2018  →  Musubize

UWO MUKRITO AGOMBA KUBAZWA IBYO YAKOZE NI AGAHOMAMUNWA PEE BIRABABAJE.

SILAS yanditse ku itariki ya: 18-02-2018  →  Musubize

Ngo mu rutoki rw’UMUKRISTO w’Umudiventist??? None se abakoze Genocide ntabwo nibuze 97% bali Abakristu?Muli 1994,Abayobozi b’u Rwanda hafi ya bose,nibuze 99%,bali Abakristu (president,ministers,prefets,mayors,Executives,military officers,...),bose bali Abakristu.Harimo n’Abadive benshi.Nyamara abo bayobozi hafi ya bose bakoze Genocide.Pastor Ntakirutimana Elizaphan n’umuhungu we Dr Ntakirutimana Gerard bamaze abantu ku Mugonero,bali Abadive.Nyamara bamaze abantu.Bafungiwe ARUSHA.Pastor Byiringiro Esron,uyobora Abadive,aherutse gushinjwa na Comptable we ko yiba amafaranga y’idini akubaka Etages I Nyarutarama.Yerekanye ibimenyetso.Bali bagiye kuburanira muli Kenya,imbere y’abakuru babo.Abadive,kimwe na za ADEPR,Anglicans,Abaslamu,etc...bose bakora amanyanga.Amadini nayo aba yishakira Ifaranga gusa n’ibyubahiro.Mu gihe YESU yasize adusabye gukorera imana ku buntu (Matayo 10:8).Abigishwa be iyo wabahaga amafaranga,barakubwira ngo "Uragapfana n’ayo mafaranga yawe".Byisomere muli Ibyakozwe 8:18-20).

gatare yanditse ku itariki ya: 18-02-2018  →  Musubize

ndumva uwomuzamu atarindaga urutoki ahubwo yarindaga ibyo biyobyambwenge .ngaho kuvugango ni umukiristu ntacyo bikivuze kuri bamwe nabanwe .basigaye bitwaza bibiriya bagahemuka ngaho gutera amada nga ibiyobya mbwenge ngaho ubutubuzi bwamafaranga ngo barasenga ahaaaa hati nabatukana kandi mubyumba bisenga bakageramo ari abambere gusa imana niyo yokuturinda polis ijyiba maso kuko kuko niyo dusigaye dusa nkaho ariy.o ducungiraho ngaho abasengabo ibyera byose samata

damien yanditse ku itariki ya: 18-02-2018  →  Musubize

ndumva uwomuzamu atarindaga urutoki ahubwo yarindaga ibyo biyobyambwenge .ngaho kuvugango ni umukiristu ntacyo bikivuze kuri bamwe nabanwe .basigaye bitwaza bibiriya bagahemuka ngaho gutera amada nga ibiyobya mbwenge ngaho ubutubuzi bwamafaranga ngo barasenga ahaaaa hati nabatukana kandi mubyumba bisenga bakageramo ari abambere gusa imana niyo yokuturinda polis ijyiba maso kuko kuko niyo dusigaye dusa nkaho ariy.o ducungiraho ngaho abasengabo ibyera byose samata

damien yanditse ku itariki ya: 18-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka