Rusizi: Imvura ivanze n’umuyaga yahitanye umukecuru isenya n’ inzu 26

Imvura ivanze n’umuyaga yaguye mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, ihitana umukecuru ufite imyaka 83 y’amavuko, isenya n’inzu 26

Imvura ivanze n'umuyaga yangije inzu 26 mu murenge wa Bugarama muri Rusizi
Imvura ivanze n’umuyaga yangije inzu 26 mu murenge wa Bugarama muri Rusizi

Iyo mvura yaguye ku mugoroba wo ku itariki ya 15 Gashyantare 2017.

Nubwo ngo imvura itari nyinshi ariko ngo umuyaga wari mwinshi,ukaba ari wo wasenye inzu 26, harimo 10 zasenyutse burundu.

Uwo mukecuru witabye Imana ngo yagwiriwe n’urukuta rw’inzu; nkuko umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama, Rukazambuga Gilbert abisobanura.

Agira ati “Umukecuru wahitanywe n’imvura, yagerageje gusohoka akubitana n’igikuta kiramwica."

Kuri ubu abasenyewe n’imvura bacumbikiwe n’abaturanyi babo.

Nziranziza Martin, umukozi ushinzwe imicungire y’ibiza mu Karere ka Rusizi avuga ko batangiye kubarura ibyangiritse, kugirango aba baturage batabarwe bitarenze iminsi ibiri.

Ikibaya cya Bugarama gikunze kubasirwa n’ibiza nk’ibyo kuko no muri Mutarama 2017 nabwo imvura ivanze n’umuyaga yangirije abaturage bo mu Murenge wa Muganza. Icyo gihe yasenye inzu 41 zo muri uwo murenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka