Rusizi: Abayobozi b’imidugudu barinenga ko bajenjetse umutekano ugahungabana

Abayobozi b’imidugudu bo muri Rusizi bemera ko bagize uburangare bigatuma abagizi ba nabi binjira mu baturage bagahungabanya umutekano.

Abayobozi b'imidugudu bo muri Rusizi bemeye intege nke mu gucunga umutekano bavuga ko bagiye kwikubita agashyi
Abayobozi b’imidugudu bo muri Rusizi bemeye intege nke mu gucunga umutekano bavuga ko bagiye kwikubita agashyi

Tariki ya 13 werurwe 2017 nibwo batangaje ibyo ubwo bari bari mu nama y’umutekano yabahuje n’ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba n’izindi nzego z’ubuyobozi zitandukanye.

Iyo nama yabaye nyuma yuko mu Murenge wa Bugarama abagizi ba nabi baciye mu rihumye irondo bakica abantu babiri undi agakomereka.

Iyakaremye Rajabu yemeza ko ibyo byabaye ari uburangare no kutanoza neza amarondo. Ariko ngo mu nama bafashe ingamba zo kuyakaza.

Agira ati “Dusanga harabayeho intege nkeya mu buyobozi bw’umudugudu cyane ko irondo rihari ariko ntirikora neza. Usanga ari irondo abantu bakora bicaye hamwe.

Ni muri urwo rwego mu ngamba twafashe harimo kuvugurura amarondo bagenda basimburana kugira ngo tuzibe icyuho cy’umwanzi.”

Mugenzi we witwa Ntibaziyaremye Jean Pierre yungamo ati “Baragenda bagakambika ahantu hamwe bimwe byo kuzenguruka ntibibeho ari naho na bariya baboneye icyuho.

Nta burangare tuzongera kugira ! Byampaye isomo ko ngomba kuryama menye ko irondo ryakozwe kandi ko bari kuzenguruka baticaye ahantu hamwe.”

Guverineri w’Intara y’uburengerazuba Munyantwari Alphonse ahamagarira abayobozi n’abaturage bo muri Rusizi kutarangara. Ahubwo ngo bakwiye guhora bari maso bakarushaho kubungabunga umutekano.

Izindi ngamba zafashwe ni ukugenzura ibyambu by’imigezi abaturage bakoresha bajya mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda kuko bishobora kuba imwe mu nzira abagizi ba nabi bashobora kwifashisha baza guhungabanya umutekano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka