Ruhango: Impanuka yahitanye umuryango w’abantu bane bigenderaga ku muhanda

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Ugushyingo 2016, imodoka ya Land cruiser ifite Plaque IT259 RE yagonze umuryango w’ abantu bane irabahitana.

ACP Badege Theos atanga inama yo kubahiriza umuvuduko wanditse ku byapa byo ku mihanda
ACP Badege Theos atanga inama yo kubahiriza umuvuduko wanditse ku byapa byo ku mihanda

Uyu muryango wahitanywe n’iyi mpanuka ugizwe na Nkurayije w’imyaka 51 n’umugore we Musabyimana Alice w’imyaka 51 n’abana babiri babo Mfitumukiza w’imyaka 12 na Tumukunde w’imyaka 9.

Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Byimana ahazwi nko ku Ntenyo mu Karere ka Ruhango.

Abayibonye bavuze ko yatewe n’umuvuduko mwinshi w’uwari utwaye, wamaze kugonga abo bantu agahita ava mu modoka akiruka.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu ACP Theos Badege, yavuze ko polisi ikiri gushakisha uwarutwaye iyi modoka kugira ngo akurikiranwe kuri iyo mpanuka yatewe n’umuvuduko ukabije.

Ati “ Turacyakora iperereza kuri iyi mpanuka, ndetse polisi iracyashakisha uwari uyitwaye kugirango akurikiranwe”.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko impanuka nyinshi zibera mu Rwanda ziterwa n’umuvuduko mwinshi.

Polisi itanga inama ku batwara ibinyabiziga yo kurushaho kubahiriza umuvuduko usabwa n’ibyapa byo mu muhanda, mu rwego rwo kwirinda impanuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

Igitekerezo mfite nuko imodoka zose zashirwamo utwuma tugabanya umuvuduko
Ikindi nuko imihanda ijya kure (high way) zashyirwamo camera urengeje umuvuduko bikaba automatic kumwishyuza bitarinze kwandikirwa numu police kuko naba police bo mumihanda babifitemo uruhari kuko bose siko batarya ruswa.

Bosco yanditse ku itariki ya: 15-11-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka