Rubavu: Polisi yihanangirije abakoreshwa mu kwinjiza ibiyobyabwenge

Ubuyobozi bwa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba bwahamagariye abamotari n’abashoferi bakoreshwa mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge, kuko aba mbere bamaze gutabwa muri yombi.

Bimwe mu biyobyabwenge Polisi igenda ita muri yombi hirya no hino mu gihugu.
Bimwe mu biyobyabwenge Polisi igenda ita muri yombi hirya no hino mu gihugu.

Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’Uburengerazuba ACP Karasi Emmanuel, avuga ko abatwara abagenzi barimo abamotari, abashoferi n’abanyonzi bagomba kuba maso.

Agira ati “Muri iyi minsi mikuru abantu baba bashaka kwishimisha, bamwe bajya mu byaro abandi bajya mu mijyi. Izo ngendo zose zivuze ko mugiye kubona abakiriya, fata umukiriya neza ntabwo dushaka ko ibyari ibyishimo bihinduka ibyago, ariko mube maso kureba abo mutwara kuko hari nababa batwaye ibiyobyabwenge.”

Akomeza ati “Ukabona umugenzi avuye hano hakurya mu baturanyi, umukubise kuri moto n’ibipfunyika afite ntubanze kumenya ibyo ari byo, ushobora gusanga ari ibiyobyabwenge cyangwa afite igisasu akagikubita mu kabari unyweramo.”

ACP Karasi yaburiye abamotari bategereza abagenzi ku tubari nabo banywa inzoga ababwira ko bitemewe gutwara wanyoye ibisindisha.

Umuvugizi wa Polisi akaba n’umugenzacyaha mu ntara y’uburengerazuba CIP Theobald Kanamugire avuga ko kuva umwaka wa 2016 watangira abamotari 12 n’abashoheri 22 bahagaritswe batwaye abagenzi bafite ibiyobyabwenge kandi benshi bari bazi abo batwaye nibyo batwaye.

Ati “Mubo twafashe usanga harimo abatwara umugenzi bazi neza ko atwaye ibiyobyabwenge, bikunze kugaragara mu bamotari, abashoferi b’amamodoka bo usanga hari ubwo batabizi.”

Ukuriye ihuriro ry’amakoperative y’abamotari mu Karere ka Rubavu Gafora Sentibagwe avuga ko abamotari bagerageza kwitwara neza ariko abatwara ibiyobyabwenge akenshi bakora ijoro.

Ku kibazo cy’uko abamotari bahunga Polisi ibahagaritse, abamotari bemera ko hari abiruka. Bakavuga ko Polisi iyo ibafatiye moto bakajya kuzigomboza babura kasiki, naho kubatwara ibiyobyabwenge biyemeza kongera imikoranire na Polisi.

Umuyobozi wa Polisi akaba avuga ko imoto ifashwe handikwa ibifashwe kandi nyiri ikinyabiziga mbere yo kugitwara agomba kugenzura niba ikinyabiziga gifite ibyo cyagatanywe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka