Rubavu: Mudasobwa zibika amakuru y’imihigo zibwe hakekwa umukozi w’akarere

Harerimana Blaise, ushinzwe igenamigambi mu Karere ka Rubavu ari mu maboko ya Polisi aho akurikiranyweho kurigisa mudasobwa enye zibika amakuru y’igenamigambi ry’akarere n’imihigo.

Aya makuru yatangiye kuvugwa ku biro by’akarere ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, aho nyuma y’ikiruhuko abakozi bakoreshaga izi mashini bagarutse mu biro bagasanga zitarimo.

Uretse mudasobwa 4 zibika igenamigambi ry’Akarere ka Rubavu, hanarigishijwe indi imwe, ibika amakuru y’imishahara y’abarimu bo muri aka Karere, ikaba yo yaburiwe irengero mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Mata 2018.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Gasasira Innocent, yemeje aya makuru avuga ko iperereza rigikomeje.

CIP Gasasira avuga ko ubu habaye hafunzwe Harerimana Blaise na Niyonsaba Yvette bakoranaga mu biro bimwe ariko iperereza rikaba rigikomeje.

Mudasobwa zabuze ni mashini zarimo amakuru y’imihigo naho igeze ishyirwa mu bikorwa.

Izi mudasobwa zikaba zarigishijwe mu gihe mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe 2018 mu nama n’abafatanyabikorwa b’akarere, ubuyobozi bwari bwagaragaje ko hari imihigo igifite intege nke bigatuma akarere kari kuri 77%.

Ni mu gihe kandi hasigaye amezi atatu ingengo y’Imali y’umwaka ikarangira ndetse hakaba n’igenzura ry’imihigo y’akarere.

Mudasobwa yari ibitse amakuru y’imishahara y’abarimu yabuze, ni yo ibitse amakuru y’uburyo abarimu bahembwaga. Bikekwa ko yaba yarigishijwe kugira ngo hahishwe amakuru akenerwa n’umugenzuzi w’imari ya Leta, mu gihe cyo kugenzura ibikorwa byo guhemba abarimu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Erega rubavu ifite ikibazo njye mbona ahubwo bakagombye kubaza Barengayabo ukuntu yabigenzaga kuko buriya Rubavu irimo agatsiko gakorera akarere ariko katifuza iterambere ry’ akarere ,ariko murumva atari uguhima uriya mayor koko ,njye ahubwo police ishishoze abitwa abatechniciens bahoze bakagombye kubaha za mutation hakazamo amaraso mashya kuko usanga ,urebye neza harimo nka equipe ishinzwe guhima,guserereza umuyobozi w’ akarere mbese iriho kugira ngo rubavu ihore hasi ,njye mbifitiye ubushobozi nahagarika umuntu wese watangiranye n’ icyitwa rubavu 2006 kugeza 2011 kuko nibo bashobora kuba bafite amatiku urebye ntabwo abameya aribo bafite ikibazo ,gifite abakozi bamenyereye akazi bazi aho akazi gapfira none ngo machines zabuze kweli, iki n’ ikibazo abakozi bakoze kuva 2006 kugeza 2011 nibabafate babajyane mu tugari no mutundi turere kkuko amakosa amaze kuba menshi ,ubwo se twazatera imbere ,uziko maze kubona ahubwo nibadatabara aka akarere nta Mayor uzajya wemera kukayobora ,nibashakishe agatsiko kazanbya iterambere ry" akarere ,ngo machine zikorerwamo imishahara zabuze mbese ni ugushaka impamvu yatuma abarimu badahembwa maze akazi gakorwe nabi abarimu batari guhembwa kdi Ku wambere ari itangira ry’ amasomo gusa ntibyoroshye nahabeho ubugenzuzi kandi abakozi babajyane mW’ itorero babakuremo ubwenge buke bwo gutema ishami ry’ igiti bacyayeho njye inama zanjye nizo nk’ umuturage .

Rugerinyange yanditse ku itariki ya: 12-04-2018  →  Musubize

yaba Umunyamakuru wanditse inkuru cg abenshi mubatanze ibitekerezo bihutiye gushinja Director was planning nkaho icyaha kimuhama. sinzi uwibye izo mudasobwa ariko ikigaragara nuko harimo akagambane.
Kuvuga ngo planner ashinzwe imihigo sibyo kuko imihigo yeswa ninzego zitandukanye (Unités).
Naho abavuga ngo afite inzu.... yes ni umukozi kandi uzi gushabika kandi ucunga neza ibye nibyo yasigiwe n’ababyeyi. Amashyari yabamwe niyo atuma badakora ibyo bashinzwe

DIDI yanditse ku itariki ya: 12-04-2018  →  Musubize

Pole sana Blaise, polisi yacu mu bushishozi bwayo ntizatinda kubona uwo mutechnicien ngo abihanirwe. Rubavu tjr

Dudu yanditse ku itariki ya: 11-04-2018  →  Musubize

Banyarubavu dufate igihe cyogusengera akarere kacu

Alias yanditse ku itariki ya: 11-04-2018  →  Musubize

Nonese ko numiwe, imihigo, imishahara ngo byabuze, rwose Rubavu izagira amahoro abahakora bose ntanumwe usigaye babakuyemo bakangaja bundi bushya kandi muzareba ko atariwo muti wikibazo, umuntu udashobora kugora plan yibyo abitse aba planner wa karere gute, mbese niba rubavu yaravumwe na muzimuki, ntibyoroshye, gusa birakwiye abo bifata ko babigizemo uruhare babiryozwa,

rubavu waragowe yanditse ku itariki ya: 11-04-2018  →  Musubize

Rubavu we barayivuze! Erega ibyo bakora bizajya bibagaruka!!! Ahaaaa

Papa yanditse ku itariki ya: 11-04-2018  →  Musubize

papa nukuri haribyo njyambona nkumva birandenze, kuki abahombya leta badakurikiranywa ngo bahanywe, bajye bareba neza nigute umuntu uhembwa 700000 rwf ashobora kubaka inzu ya million 100 rwf yaba ayakurahe, none ngo imihigo yabuze, ndakurahiye itekinika riba rubavu wagirango ntirigaragarira abantu, ikica rubavu, nuko abakozi bashyirwaho hategendewe kubushobozi ahubwo harebeye kuri ndakuzi, imyanya ya politike nihabwe abantu bashoboye apana kuvuga ngo ndamuzi, imyanya ya tekinike nihabwe abahanga babonye amanota menshi maze ngo urebe ngo turatera imbere, ko byose HE yabiduhaye koko tunanirwe no kubibyaza umusaruro, birababaje, gusa, Gilbert nagerageze, abamunaniza bose babeguze kuko ntacyo bashoboye kandi njyanama nayo ikore akazi kayo ntago ishinzwe protocol ahubwo ni ukugira inama aho byanze bagafata umwnzuro,

rubavu waragowe yanditse ku itariki ya: 11-04-2018  →  Musubize

Rubavu c ko numva technic yabananiye? Ubwo c bigiye he kweli? Cyangwa bose ni bashya muri system?

Habineza yanditse ku itariki ya: 11-04-2018  →  Musubize

Ibibazo gusa
Hakorwe iperereza nahamwa ahanwe

Samuel yanditse ku itariki ya: 11-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka