Rubavu: Ahahoze ibirindiro by’ingabo zatsinzwe hataburuwe ibisasu 58

Mu mudugudu wa Gafuku, Akagari ka Gikombe mu Murenge wa Rubavu, ingabo z’ u Rwanda zihataburuye ibisasu 58 byasizwe n’ingabo zatsinzwe zari zihafite ibirindiro.

Bimwe mu bisasu ingabo z'u Rwanda zataburuye
Bimwe mu bisasu ingabo z’u Rwanda zataburuye

Muri ako gace kegereye umupaka wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, Ingabo zatsinzwe ngo zari zihafite ibirindiro, ariko mu 1994 ziza gusiga zihatabye ibyo bisasu, zihungira muri Congo nyuma yo gutsindwa n’Ingabo zahoze ari za FPR Inkotanyi.

Habimana Jean Paul utuye muri ako gace katabuwemo ibisasu, avuga ko ibyo bisasu byabonetse mu gihe abaturage bashakaga itaka ryo guhomesha amazu yabo.

Ingabo z’u Rwanda zataburuye ibyo bisasu zasabye abaturage kwitondera ako gace mu gihe batarizera neza ko ibyo bisasu byashizemo.

Umuvugizi wa RDF Lt Col Munyengango Innocent yahumurije abaturage ko ubusanzwe mu gihugu nta hantu hasigaye ibisasu, abasaba ko hagize ugira icyo yagwaho yajya yihutira kubimenyesha kigategurwa ntawe gitwaye ubuzima.

Abaturage basabwe kwitondera ako gace mu gihe batarizezwa ko ibyo bisasu byashize muri ako gace
Abaturage basabwe kwitondera ako gace mu gihe batarizezwa ko ibyo bisasu byashize muri ako gace
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka