RDF yahagaritse igitero yagabweho n’ingabo za Congo, batatu mu za Congo bahasiga ubuzima

Mu rukerera rwo ku wa 13 Gashyantare 2018, ingabo za Congo, FARDC, zagabye igitero ku Ngabo za RDF zifite ibirindiro mu Kagali ka Mugali, Umurenge wa Shingiro, Umudugudu wa Terambere wo mu Karere ka Musanze.

Brig Gen Eugene Nkubito yakira itsinda rigize JVM mu karere ka Musanze
Brig Gen Eugene Nkubito yakira itsinda rigize JVM mu karere ka Musanze

Iki gitero Ingabo z’u Rwanda zahise zigihagarika, zinarasa batatu mu ngabo za FARDC, nk’uko Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru, Brig Gen Eugene Nkubito yabitangaje kuri uyu wa Kane.

Ni muri urwo rwego abagize itsinda ry’ingabo z’ibihugu by’akarere rishinzwe kugenzura ibibera ku mipaka (Joint Verification Mechanism) bahuriye mu karere ka Musanze, aho bari gusuzuma uburyo umutekano ku mipaka warushaho kubungwabungwa.

RDF yasobanuriye itsinda rya JVM uburyo igitero FARDC yayigabyeho cyagenze
RDF yasobanuriye itsinda rya JVM uburyo igitero FARDC yayigabyeho cyagenze

Iri tsinda ryaje mu Rwanda ku butumire bw’ingabo z’u Rwanda kugira ngo barebere hamwe impamvu y’ibyo bitero FARDC yagabye ku Rwanda.

Biteganyijwe ko iri tsinda rijya ahabereye ibyo bitero kuri uyu wa gatanu kugira ngo barusheho kumenya impamvu y’ibi bitero ndetse n’uburyo byahagarikwa burundu.

Bemeranyije ko kuri uyu wa gatanu bahurira aho iki gitero cyabereye
Bemeranyije ko kuri uyu wa gatanu bahurira aho iki gitero cyabereye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

RDF OYE UBUTWARIBWANYU MWARABUGARAGAJE
KD SI UBWAMBERE EMWE SINUBWANYUMA NATWE ABANYARWANDA TUBARINYUMA.

aron yanditse ku itariki ya: 22-02-2018  →  Musubize

Imaana itsindire abatula Rwanda ikyakwonjela kubahungabanyiliza umutekaano n’ubuzima nitelambere !

Rutagengwa yanditse ku itariki ya: 17-02-2018  →  Musubize

Izo ngabo za Congo ngo nimpanvuki zitela U Rwanda ?

Rutagengwa yanditse ku itariki ya: 17-02-2018  →  Musubize

murindashyikirwa kbs kutabagira nukwibura

Mushimiyimina olivier yanditse ku itariki ya: 17-02-2018  →  Musubize

Bozongere bikoze kirida ku ntuza

Rutanga yanditse ku itariki ya: 16-02-2018  →  Musubize

Turashima cyane ingabo zurwanda kubwubutwari nogukunda igihungu cyacu mukomerezaho murusheheho kubungabunga umutekano wigihugu cyacu.

Kano yanditse ku itariki ya: 16-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka