Polisi yerekanye abakekwaho ubujura bwa miliyoni zikabakaba 10RWf

Kuri uyu wa 16 Ukuboza 2016, Polisi y’igihugu yerekanye abakobwa babiri bari abakozi bo mu rugo rw’uwitwa David Isanga, bakekwaho kumwiba amafaranga akabakaba miliyoni 10RWf.

Uyu mugabo yari yibwe amadorari 11 400 ya Amerika n'amafaranga ibihumbi magana atandatu y'u Rwanda asaga Miliyoni 10 Frw
Uyu mugabo yari yibwe amadorari 11 400 ya Amerika n’amafaranga ibihumbi magana atandatu y’u Rwanda asaga Miliyoni 10 Frw

Aba bakobwa bavuga ko bemera icyaha bakanagisabira imbabazi, bakavuga ko bajya kwiba aya mafaranga bacurishije urufunguzo rw’icyumba cy’umukoresha wabo, nyuma bakaza gufungura bakamwiba adahari.

Isanga David wahise asubizwa amafaranga ye, yashimiye byimazeyo Polisi y’Igihugu, kuba yabashije kumufasha kugaruza amafaranga ye.

Davide asubizwa amafaranga ye yashimiye Polisi kuri icyo gikorwa
Davide asubizwa amafaranga ye yashimiye Polisi kuri icyo gikorwa

Police kandi yerekanye umugabo wafatanywe cashet 22, Indangamuntu mpimbano y’u Rwanda n’ikarita y’akazi mpimbano ya Police y’u Rwanda, byose yakoreshaga mu bwambuzi.

Uyu musore yafashwe kuwa mbere w’iki cyumweru afatanwa ibikoresho yifashishaga na bimwe mu byangombwa mpimbano yari yarakoze .

Nyuma yo kwerekana aba bakekwaho ibyaha, Polisi yatanze inama ku baturage zo kugana amabanki, ndetse no kwirinda kunyura mu nzira zitemewe bashaka ibyangombwa, kuko akenshi birangira umuntu ubikoresha yisanze mu munyururu.

 Ibikoresho umusore wafashwe yifashishaga mu gukorwa ibyangombwa bihimbano
Ibikoresho umusore wafashwe yifashishaga mu gukorwa ibyangombwa bihimbano
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Abo bakobwa bahanwe.

THEOPHILE yanditse ku itariki ya: 17-12-2016  →  Musubize

POLISI YACU NIKOMEREZE AHA ISHAKE NABIBA KUMATEREFONE

GAVANA yanditse ku itariki ya: 17-12-2016  →  Musubize

Njye mbona hagomba kujyaho itegeko rihna umuntu wese uzajya afatanwa frw menshi murugo cg ahandi atari muri bank. ibyo akenshi nukuriganya kwishyura imisoro ikindi kandi nubucuruzi butemewe na mategeko bukoreshwa .hagomba kujyaho itegeko rihana ku muntu ufite a=frw menshi murugo cg se aho akorera atayajyanye muri bank mu shishikarize abantu kugana bank kandi na bank zohereze abantu gufungura za konte .

Bimawuwa yanditse ku itariki ya: 16-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka