Polisi yerekanye abafatanywe urumogi rufite agaciro ka miriyoni 25

Polisi yerekanye abantu batatu bakekwaho gucuruza urumogi barukuye muri Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo bakarukwirakwiza mu baturage batuye mu gihugu cyose.

Hafashwe urumogi rufite agaciro ka miliyoni 25RWf
Hafashwe urumogi rufite agaciro ka miliyoni 25RWf

Uru rumogi rwafatiwe mu modoka nini ya Fuso rukaba rufite agaciro ka miriyoni 25RWf, rwerekanwe kuri uyu wa 21 Mata 2017.

Nizeyimana Antoine wiyemerera ko yavanaga urumogi n’inzoga za magendu muri Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo, avuga ko ari akazi amazemo imyaka 4.

Yagize ati “maze imyaka ine nkora magendu ndetse ncuruza urumogi nduvana muri Congo, nabonaga abandi bafatwa ariko numvaga ntazafatwa, ndasaba leta y’u Rwanda imbabazi kuko ntazabyongera”.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, ACP Theos Badege yashimye ubufatanye bukomeje kuranga polisi n’abaturage mu gufata abanyabyaha.

Aburira abagicuruza ibiyobyabwenge ko batazihanganirwa n’amategeko, kandi ko ibihano bahabwa bikomeye ku buryo imyaka yose wabikora, iyo ufashwe ubiryozwa byose.

ACP Theos Badege yashimye ubufatanye bukomeje kuranga polisi n'abaturage
ACP Theos Badege yashimye ubufatanye bukomeje kuranga polisi n’abaturage

Ati “urumogi na magendu byangiza ubuzima bw’abanyagihugu bikamunga n’ubukungu bwacyo, hari amategeko aremereye abihana, umuntu yahitamo kwinjira mu bucuruzi neza aho kwishora mu ngorane nk’izi”.

Aba bantu batatu bafashwe baramutse bahamwe n’iki cyaha bahanishwa igifungo kigera ku myaka 10 n’ihazabu igera kuri miriyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda, imodoka yabizanye igatezwa cyamunara amafaranga akajya mu isanduku ya Leta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ntibyoroshye bajye bakurikiranwa

hahizimana yanditse ku itariki ya: 22-04-2017  →  Musubize

polisi ndayishimira nikomereze aho urumogi rucike.

patrick yanditse ku itariki ya: 22-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka