Polisi yasubije umukongomani imodoka yari yarariganyijwe

Polisi y’u Rwanda yasubije umukongomani imodoka yo mu bwoko bwa Fuso itwara imizigo, yari yarariganyijwe n’ abagande bayimugurishije.

ACP Peter Karake aha urufunguzo rw'iyi modoka nyirayo, Kasereka Jean Marie
ACP Peter Karake aha urufunguzo rw’iyi modoka nyirayo, Kasereka Jean Marie

Iyi modoka ifite pulaki ya Uganda kuko ari ho nyirayo yayiguze, yafatiwe mu Rwanda mu byumweru bitatu bishize, ikaba yashyikirijwe nyirayo Kasereka Jean Marie, kuri uyu wa kane tariki 22 Ukuboza 2016.

Kugira ngo iyi modoka ifatwe ngo byaturutse ku bufatanye bwa INTERPOL ya Uganda n’iy’u Rwanda, nk’uko uyikuriye mu Rwanda, ACP Peter Karake, yabitangaje.

Yagize ati “Twamenyeshejwe na INTERPOL ya Uganda ko hari imodoka yibwe kandi ko ishobora kuba iri mu Rwanda, turayishakisha kugeza tuyibonye ndetse tumenya na nyirayo nyuma y’iperereza ryimbitse. Ubu rero yaje hano ngo tuyimushyikirize”.

Akomeza agira ati “Abo yayiguze na bo batanze ikirego bavuga ko imodoka yabo yibwe kandi barayigurishije mu buryo bwemewe. INTERPOL ya Uganda yahise ifata abo bashakaga kumurimanganya iyo modoka ye inadusaba kuyimusubiza”.

Imodoka yari yibwe ifite pulaki y'ingande
Imodoka yari yibwe ifite pulaki y’ingande

Kasereka Jean Marie wariganyijwe imodoka, ashima INTERPOL z’ibihugu byombi zitumye arenganurwa agasubizwa imodoka ye.

Ati “Ndashimira cyane INTERPOL ya Uganda n’iy’u Rwanda kuba barakiriye ikirego cyanjye, bakankurikiranira ikibazo mu buryo bwihuse kugeza nsubijwe imodoka yanjye. Imana ishimwe”.

ACP Peter Karake atangaza ko muri uyu mwaka wa 2016, ku bufatanye na INTERPOL z’ibihugu bitandukanye, hafashwe ibinyabiziga icumi, byibwe mu bihugu byo hirya no hino ku isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka