Polisi yasubije ikigo cy’ishuri mudasobwa 27 zari zaribwe

Nyuma yo kwibwa mudasobwa 30 Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Ruhango yabashije kugaruza izigera kuri 27 n’abantu batandatu barafatwa bakurikiranyweho iki cyaha.

Polisi yafashe mudasobwa zari zibwe zanagurishijwe
Polisi yafashe mudasobwa zari zibwe zanagurishijwe

Izi mudasobwa zari zaribwe mu rwunge rw’amashuri rwa Nyamagana ruherereye mu murenge wa Ruhango.

Polisi ivuga ko n’izindi eshatu zisigaye bazikozaho imitwe y’intoki.
Abazibye bishe amadirishya babasha kwinjiramo. Mu bakurikiranyweho iki cyaha harimo n’abazamu barariraga iri shuri.

Umugenzacyaha mukuru akaba n’umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo Insepector of Police Emmamnuel Kayigi avuga ko izi mudasobwa zafashwe ku bufatanye n’abaturage batanze amakuru.

Yagize ati"Gutangira amakuru ku gihe nibyo byafashije Polisi. Nyuma yo kwibwa izi mudasobwa zageze ku muturage zigurishwa, abona uburyo zigurishwamo harimo ikibazo. Nibwo yatanze amakuru zigenda zifatwa imwe ku yindi tugeza kuri izi mureba 27.

N’izindi eshatu zisigaye zirimo gushakishwa amakuru dufite ni uko ziri mu mujyi wa Kigali turazikozaho imitwe y’intoki."

Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Nyamagana Bakarere ashima Polisi y’u Rwanda ubushishozi ikorana akazi kayo n’uburyo yabashije gufata izi mudasobwa.

Ati"Turashimira Polisi y’igihugu ubwitange n’umurava bakoranye iki gikorwa izi mudasobwa zikabasha kugaruzwa".

Umuyobozi w’ikigo kandi avuga ko hafashwe ingamba zo gushakisha amakampani yabigize umwuga mu gucunga umutekano kuko ubusanzwe bakoreshaga abaturage basanzwe.

Izi mudasobwa zibwe zari zifite agaciro ka Miliyoni 6 hakaba hafashwe izifiteb agaciro ka Miliyoni 5 n’ibihumbi Magana ane.

Abakurikiranyweho iki cyaha nikibahama bazahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri kugeza kuri ine n’ihazabu y’amafaranga agera kuri Miliyoni 12.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

police yacu ni iyo gushimirwa

alias yanditse ku itariki ya: 2-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka