Polisi yamufashije kubona umwana we wari waribwe

Uyu mwana niwe wari waribwe ajyanwa i Muhanga
Uyu mwana niwe wari waribwe ajyanwa i Muhanga

Uwizeyima Dalira wo mu Karere ka Rwamagana arashimira Polisi y’igihugu yatumye abona umwana we wari umaze ukwezi kumwe n’igice atazi aho ari.

Polisi y’u Rwanda ikorera muri Rwamagana yashyikirije umwana uwo mubyeyi, tariki ya 10 Ugushyingo 2016.

Uwizeyimana amaze gushyikirizwa umwana yashimiye inzego z’umutekano uburyo zamufashije kubona umwana we. Ahamya ko yari yarahangayitse cyane. Akomeza agira inama abantu kuba maso.

Uwizeyimana avuga ko umwana we yamubuze ari muri gare y’imodoka mu Karere ka Kayonza, ubwo yamuhaga umugore ngo amumufashe, agiye kwihagarika, agarutse asanga yamujyanye.

Nyuma yo kubura umwana we yahise ataha, ageze mu rugo abibwira umugabo we, ntiyabyakira ahita amwirukana.

Ababyeyi b'umwana na nyirakuru nyuma yo kumuhabwa
Ababyeyi b’umwana na nyirakuru nyuma yo kumuhabwa

Uwizeyimana akomeza avuga ko yigiriye inama yo kujya kuri polisi kubivuga maze bamufasha gushakisha umwana we.

Yakomeje kujya ajyayo kenshi bamusaba amafoto y’umwana we, arayabura kuko ayo yari afite umugore watwaye umwana we, yari yayajyanye mu isakoshi yari yamusigiye.

Polisi yaje gukomeza gushakisha, imenya ko Nabaramutsa Jeanne wibye umwana yahise amujyana mu Karere ka Muhanga.

Nibwo yaje gutabwa muri yombi na Polisi y’igihugu ikorera muri ako karere. Kandi ngo sibwo bwa mbere yari yibye umwa. Yahise ashyikirizwa ubushinjacyaha ngo ahanwe hakurikijwe amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

turashimira cyane police mu kazi gakomeye bakora ko gutabarana ubwitange ubatabaje wese, rwose police muri intwali!

Elie yanditse ku itariki ya: 13-11-2016  →  Musubize

POLICE Y’URWANDA TURAYISHIMA CYANE NINTWARI KUKO IRITANGA MUCUNA UMUTEKANU.

HABIMANA yanditse ku itariki ya: 12-11-2016  →  Musubize

Nibyiza ko polisi ikomeza gufata abo biba abana aliko hali ikibazo giteye kwibazaho. Ese abiba abana baba bagamije kubakoresha iki? Ibi bihuza ni uko uwo wibye atali ubwa mbere ngo abikoze, ese haba hali abandi bana bibwe? Ese ko aho i muhanga yigeze kuvugwa abakobwa babili bishwe bali bahamagawe kuli telephone, polisi yafashe ababikoze, yabase yaramenye impamvu bishwe?

Revy yanditse ku itariki ya: 11-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka