Polisi yagaruje amagaziye 70 yari yibwe mu ruganda rwa SKOL

Polisi y’ u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yagaruje amagaziye 70 yari yibwe mu ruganda rwa SKOL, afite agaciro k’asaga 1.200.000 Frw.

Amwe mu magaziye yari yibwe mu ruganda rwa Skol
Amwe mu magaziye yari yibwe mu ruganda rwa Skol

Aya magaziye yahise asubizwa uruganda rwa Skol, yari yibwe ku cyicaro gikuru cya SKOL giherereye mu murenge wa Kanyinya, Akagari ka Nzove tariki ya 1 Mata 2018.
Yari yibwe na Twagirayezu Jean Pierre usanzwe ari umushoferi muri uru ruganda.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali SSP Emmanuel Hitayezu, yavuze ko bakimara kubona iki kirego hahise hatangira gukorwa iperereza hagamijwe guta muri yombi ababikoze no kugaruza ibyibwe.

Yagize ati “Mu iperereza twahereye kubasohotse mu ruganda bavuye kurangura, niko gusanga Twagirayezu Jean Pierre wari woherejwe gupakira inzoga nk’uko asanzwe abikora.

Ku mubare yagombaga gupakira yararengejeho amakaziye 70 akajya kuyagurisha kwa Kubwimana Francois Xavier ucururiza inzoga mu kagari ka Kagina Umurenge wa Kicukiro, duhita tujya kumufata, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera.’’

SSP Hitayezu yakomeje avuga ko iperereza rigikomeje ku bakozi bashinzwe gupakirira abakiriya ngo harebwe niba nta bufatanyacyaha burimo.

Yagize ati “Ntibyumvikana uko umuntu ashobora gupakira akarenza umubare ungana kuriya hatabayeho kujya inama n’abakozi bashinzwe gupakirira abakiriya, turi kubikurikirana kandi ufite aho ahuriye nabyo wese azakurikiranwa.’’

Yasoje asaba abacuruzi kuba maso igihe bari mu kazi, kuko hari bamwe mu bakiriya babagana baba bagenzwa na byinshi. Yanasabye abaturage na bo guharanira kurangwa n’umuco w’ubunyangamugayo, kuko gushaka gukira vuba mu buryo bunyuranyije n’amategeko bihanirwa.

Ingingo ya 325 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko umuntu wese urigisa umutungo, amafaranga, cyangwa ibintu byimukanwa by’undi yabikijwe ku bw’umurimo ashinzwe ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi.

Ahanishwa kandi n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri, kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo warigishijwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uwo Mugabo bamufunge. azavuga nabandi bafatanyije ntago byoroshye banyiri imizigo nukuba maso.

Eric yanditse ku itariki ya: 7-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka