Polisi yafashe miliyoni 13.6RWf zari zibwe, iraburira abaturage

Polisi yaburiye abaturage gucunga neza amafaranga yabo, nyuma yo gusubiza umuhinde witwa Charles miliyoni 13,6 FRW yari yibwe n’uwitwa Twahirwa Living.

 Umuhinde witwa Charles ashimira Umuyobozi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, ubwo yari amaze gusubizwa amafaranga yari yibwe.
Umuhinde witwa Charles ashimira Umuyobozi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, ubwo yari amaze gusubizwa amafaranga yari yibwe.

Uwo muhinde ufite ikigo Waheguru Travels gitanga servisi z’ingendo, yahaye sheki umukozi we witwa Twahirwa Living kugira ngo amuzanire amafaranga kuri banki, amaze kuyabikuza arayatorokana ashaka gucikira muri Uganda.

Charles avuga ko nyuma y’isaha imwe amaze kubona ko umukozi we ataragaruka kandi akomeje kumubwira ko amugezeho, ngo yihutiye kubwira Polisi nayo iratangatanga.

Ku bw’amahirwe make ya Twahirwa, ayo mafaranga yose yayafatanywe atarakuraho na rimwe.

Twahirwa Living wari wibye amafaranga ari kuri stasiyo ya Polisi i Remera.
Twahirwa Living wari wibye amafaranga ari kuri stasiyo ya Polisi i Remera.

Twahirwa Living yibye ayo mafaranga ahagana saa tanu z’amanywa kuri uyu wa gatatu tariki 16 Kanam 2017, afatirwa i Kayonza mu ijoro ry’uwo munsi.

Yagize ati "Umukoresha wanjye yari yanyizeye kandi yari asanzwe anyizera akantuma arenze ayo,ndasaba imbabazi kuko namwibye. Nari ntarafata icyemezo cy’icyo nakoresha ayo mafaranga."

Twahirwa ukiri ingaragu avuga ko ababyeyi be batuye muri Uganda, akaba ari ho ngo yateganyaga kuyajyana akajya no gukorerayo.

Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, ACP Rogers Rutikanga, ubwo yari amaze gusubiza Charles amafaranga ye yagize ati "Gufata miliyoni zingana zityo ukayaha umuntu mu ntoki, n’ubwo atayiba nawe ubwe bayamwiba."

Ibyo bintu uko bifite agaciro kanini byari bikwiye guhabwa umutekano ungana n’uko bingana, nicyo tubwira abaturage,ibijyanye n’amafaranga byo hashobora kubaho ihererekanya ryayo utayafashe mu ntoki."

Charles ashimira Polisi y’u Rwanda avuga ko ari iyo kwizerwa, ariko akavuga ko atazongera kugirira icyizere abantu ku buryo yababitsa iby’agaciro kanini.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka