Polisi ngo ntizajenjekera abitwara nabi kubera Ubunani

Polisi y’Igihugu itangaza ko itazigera ijenjekera abitwara nabi bahungabanya umutekano muri iki gihe cyo gusoza umwaka no gutangira undi mushya.

Umwe mu bo Polisi ivuga ko yahagarikiye hafi ya ‘Kigali Convention Center' yanga guhagarara, ihitamo kumurasira amapine y'imodoka
Umwe mu bo Polisi ivuga ko yahagarikiye hafi ya ‘Kigali Convention Center’ yanga guhagarara, ihitamo kumurasira amapine y’imodoka

Byatangaje mu kiganiro Polisi y’Igihugu yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatandatu tariki ya 31 Ukuboza 2016.

Yatangaje ibyo nyuma yuko mu gitondo cyo ku wa gatanu tariki ya 30 Ukuboza 2016, uwitwa Nzamwita Ntabwoba Toy yarashwe na Polisi y’Igihugu agahita yitaba Imana.

Naho mu gitondo cyo ku wa gatandatu tariki ya 31 Ukuboza 2016, hari undi polisi yarasiye amapine y’imodoka azira kutubahiriza ibyapa byo mu muhanda.

Aba bombi bahagarikiwe hafi y’ahitwa kuri KBC (Kimihurura) banga guhagaragara, ahubwo bakomeza bashaka kwinjira mu nyubako ya “Kigali Convention Center”. Niyo mpamvu ngo Polisi y’igihugu yahise ibahagarika ku ngufu.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda agira ati “Ibibera ahandi na hano (mu Rwanda) ntibyareka kuhabera mu gihe haba habayeho kujenjekera abantu.”

Polisi yerekanye uyu warasiwe amapine y’imodoka, ishaka ko asobanura impamvu yahagaritswe akanga guhagarara. Ariko we yanze kugira icyo avuga ndetse agerageza no guhisha mu maso he.

Polisi y’Igihugu ivuga ko ibirori byo kwizihiza Noheli byagenze neza mu bijyanye no kwirinda guhungabanya umutekano.

Ariko ngo ibyo kwizihiza Ubunani byo biteye impungenge kuko hari abatangiye kwitwara nabi bashaka guhungabanya umutekano.

Aha niho ihera isaba abatwara ibinyabiziga kwirinda umuvuduko ukabije, ubusinzi no kubahiriza amategeko atandukanye mu gihe bari mu mihanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

NUBUNDI UKURIKIRANYE USANGA UBUNANI BARAKOMOTSE HABI NIYOMPAMVU HABAHO IBIBI BYINSYI ABANTUBOSE BAZABE NKA BAHAMYA BAYEHOVA BATAWIZIHIZA.

WILSON yanditse ku itariki ya: 3-01-2017  →  Musubize

Birababaje kumva ko umuntu w’umusevire utari ufite intwaro araswa n’abakamurindiye umutekano,ariko nanone abantu biduhe isomo ntitugasuzugure abashinzwe umutekano twitwaza icyo twaba turi cyo cyose,
Nawe umuntu agusuzuguriye mu kazi kawe akiha kurenga Ku mabwiriza yaho ukorera byanze bikunze bigira ingaruka,Turihanganisha umuryango wa nyakwigendera .ariko nanone tunibuke ko uko byagenda kose umunsi w’umuntu ari ntarengwa.

alias yanditse ku itariki ya: 2-01-2017  →  Musubize

Nkunda igihugu cyu Rwanda mugucungera umutekano wabaturage nayo abashaka gutezumutekano muke babireke vuba..urwanda mugubake kuko mufite umuyobozi muzima mutayiziyira igihugu nkuko byagenze iwacu iburundi....umutekano uzambere yibindi bintu byose..mukomere banyarwanda benewacyu.nkundurwanda cane

Gakunzi yanditse ku itariki ya: 2-01-2017  →  Musubize

Patrick, iyandikire sha ibyo ushaks udukina k’umubyimba. Uzi ute ko ibivugwa na Polisi aribyo? Wari uhari se biba?
Polisi nihindure imokorere; ntimere nks GDN ya Habyara cg se Polisi ya Kayibanda.
Babigishe kubaha.
Ariko umundi umwe uzikoreshe icyaha bagufunge maze umenye meza abapolisi?

Eloi yanditse ku itariki ya: 1-01-2017  →  Musubize

Uriya mugabo warashwe agapfa yavugishije abantu benshi, ariko bose barikuzanamo amarangamutima. Ntamuntu uri hejuru yamategeko. Icyambwira iyo azakuba ariwe wagonze akica intwari yumupolisi urara akanuye kugirango twebwe dusinzire icyo barikuba bavuga.

Patrick yanditse ku itariki ya: 31-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka