Polisi irahamya ko 2017 wabaye umwaka w’amahoro n’ituze

Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage imyitwarira myiza yabaranze yatumye habaho ituze n’umutekano mu mwaka ushize wa 2017.

Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, ACP Theos Badege
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege

Polisi y’igihugu itangaza ibi inagendeye ku mutekano waranze iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.

Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege yashimye uruhare rw’abaturage ndetse nurw’izindi nzego zishinzwe umutekano ku bufatanye bagaragaje mu gihe cy’umwaka ushize wose hagamijwe umutekano w’igihugu.

Agira ati “Kimwe no mu myaka yashize, uwa 2017 wabaye uw’amahoro n’ituze ahanini bitewe n’ubufatanye bw’inzego zose zirebwa no gukumira no kurwanya ibyaha ndetse n’ubufatanye mu kuzamura imibereho y’abaturage."

Imibare iva muri Polisi ivuga ko ibyaha byagabanutseho 5.4 ku ijana biva ku byaha 17600 mu mwaka wa 2016 bigera ku byaha 16800 mu mwaka wa 2017, ni nako impanuka zihitana abantu mu mihanda zagabanutseho 32 ku ijana.

ACP Badege akomeza avuga ko kandi iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani byagenze neza uretse impanuka ebyiri zabaye zigahitana abantu imwe muri zo ikaba yaratewe n’ubusinzi.

Ati "Muri rusange, iminsi mikuru yagenze neza, habayeho kubahiriza amategeko ku bateguye ibitaramo n’indi myidagaduro, mu nsengero ndetse n’abakoresha umuhanda."

Akomeza agira ati “Umwaka mushya tuwutangiranye ingamba ziva mu mpanuro twahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, dukomeza gusaba ubufatanye n’abaturage mu kurwanya ibyaha, basabwa gutangira amakuru ku gihe ku cyahungabanya umutekano cyose, twiyubakira umutekano urambye."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka