Polisi ihangayikishijwe n’ubucuruzi bw’abantu bukorerwa kuri internet

Polisi y’u Rwanda iravuga ko ihangayikishijwe n’ubucuruzi bw’abantu cyane cyane abana, bukorerwa kuri mbuga nkoranya mbaga.

ACP Kuramba arasaba kurwanya ubucuruzi bw'abantu bukorerwa kuri internet.
ACP Kuramba arasaba kurwanya ubucuruzi bw’abantu bukorerwa kuri internet.

Polisi iviga ko uko iterambere ryihuta, ari nako ikoranabuhanga rikomeje gukataza. Gusa ikavuga ko uko rizamuka ari nako ibyaho birikorerwaho cyane ibyo gucuruza abantu byiyongera, aho usanga abana bajyanywa mu bihugu byo hanze biciye ku mbuga nka za Facebook.

ACP Tony Kuramba, Commissioner muri polisi y’igihugu mu ishami rijyanye n’ubufatanye mpuzamahanga mu kurwanya ibyaha birenga imipaka, avuga ko abagenda abenshi baba bizeye ubuzima bwiza no guhabwa akazi.

Agira ati “Umwana agahurira n’umuntu kuri facebook bakaba baye inshuti akanya gato, akamubwira ko agiye ku mubonera ishuri cyangwa akazi keza.”

ACP Kuramba akomeza avuga ko na polisi yamaze gufata ingamba zo kurwanya ibi byaha nabo bakoresheje ikoranabuhanga no kwigisha Abanyarwanda, hanongerwa imbaraga mu bufatanye mpuzamahanga mu buryo bwo gukumira iki cyaha n’ibindi.

Polisi ifite amakenga y'ababyirukira ku ikoranabuhanga.
Polisi ifite amakenga y’ababyirukira ku ikoranabuhanga.

Avuga ko kugeza ubu bamaze kugirana imikoranire n’ibindi bihugu ku isi bigera 190, bafatanya nabyo mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka byiganjemo icuruzwa ry’abantu ahanini rikorerwa kuri internet.

Iki cyaha cyo gucuruza abantu gihanwa n’amategeko y’u Rwanda, ugifatiwemo ahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu kugeza ku myaka 15, n’ihazabu yo kuva ku bihumbi 500Frw kugeza kuri miliyoni 20Frw bitewe n’uburemere bw’icyaha.

Guhera mu 2015 kugeza ubu gusa, ngo mu gihugu hamaze kugarurwa abana bagera kuri 5, bakuwe mu bihugu birimo nka Mozambique, Dubai na Afurika y’Epfo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka