Perezida Kagame yateguje ingabo undi mwaka utoroshye

Perezida Paul Kagame yabwiye ingabo z’igihugu kwitegura undi mwaka utoroshye mu gucunga umutekano, nk’uko zabigenje mu mwaka urangiye wa 2017.

Perezida Kagame yageneye ubutumwa ingabo z'igihugu, azisaba gukomeza akazi keza zikora
Perezida Kagame yageneye ubutumwa ingabo z’igihugu, azisaba gukomeza akazi keza zikora

Perezida Kagame avuga ko kuri iki gihe ku isi no mu karere u Rwanda ruherereyemo, bigeze aho ibibazo by’umutekano bisigaye biza akenshi nta n’integuza.

Perezida Kagame avuga ko ari yo mpamvu ingabo z’igihugu zikwiye guhora ziri maso kandi zigakorera hamwe, nk’uko yabitangaje ubwo yageneraga ubutumwa busoza umwaka ku ngabo z’igihugu.

Yagize ati “Impera z’umwaka ntago zatworoheye. Nta n’ubwo dukwiye kwitega ko n’umwaka wa 2018 uzaba woroshye."

Akomeza agira ati “Uko imyaka igenda ishira, isi n’akarere muri rusange bizana n’imbogamizi, ku buryo zimwe na zimwe uba ugomba guhangana na zo nta nteguza. Ibi rero birabasaba guhora mwiteguye kandi muri maso.”

Yavuze ko nubwo bitoroshye kumenya ahazaza, ariko indangagaciro zaranze ingabo z’igihugu ari zo zikwiye gukomeza kuziraga, kugira ngo zizanyuze u Rwanda mu bihe bibi rwaguhura nabyo, nk’uko zarurinze mu myaka yashize.

Yashimye uburyo ingabo ziri mu mahanga mu butumwa bw’amahoro zikomeje guhagararira u Rwanda neza, avuga ko nubwo batashoboye kwizihizanya iminsi mikuru hamwe n’imiryango yabo akazi barimo igihugu kikazirikana.

Ati “Ubwitange bwanyu turabuzirikana. Mwabaye abambasaderi beza b’u Rwanda, muharanira kwerekana indangagaciro zituranga aho muri mu mahanga.”

Yashimye kandi uburyo umutekano w’imbere mu gihugu ari nta makemwa, bitewe n’akazi ingabo zikora mu gutuma abaturage badahungabana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka