Nyarugenge: Muri 200 bafunze 90% babafungiye ibiyobyabwenge

Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu buvuga ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge gikomeye muri Nyarugenge kuko abenshi mu bafungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge bazira ibiyobyabwenge.

Bamwe mu bayobozi bari bitabiriye iyi nama
Bamwe mu bayobozi bari bitabiriye iyi nama

Iki kibazo cyagarutsweho mu nama mpuzabikorwa y’aka karere yabaye ku wa kane taliki 2 Gashyantare 2017.

Bibanze cyane ku icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kuko biteza umutekano muke, aho Polisi ivuga ko usanga n’ibindi byaha byinshi ari ku biyobyabwenge bishamikiye.

Ni inama yitabiriwe n’abayobozi b’aka karere mu nzego zose, abayobozi bakuru mu Mujyi wa Kigali, inzego z’umutekano na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC).

Umuyobozi wa Polisi wungirije ku rwego rw’igihugu, DIGP Dan Munyuza, yavuze ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge kigomba guhagurukirwa kuko gikomeye.

Ati “Mu bakekwaho icyaha 200 bafungiye kuri Station ya Polisi ya Nyarugenge, 90% bazira ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi n’inzoga z’inkorano.

Abo kandi ni urubyiruko, ni abana bacu ari yo mpamvu tugomba kuva hano twabifatiye umwanzuro kuko biteza umutekano muke”.

Umwe mu bari bitabiriye iyi nama, Rwego Yusufu, yavuze ko hari bamwe mu bayobozi bafite uruhare mu ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge.

Ati “Hari abayobozi muri twe b’abafatanyacyaha mu icuruzwa ry’ibiyobyabwenge. Ni twe rero tugomba gufata iyambere tukabirwanya kugira ngo bicike”.

Minisitiri Kaboneka asaba abayobozi kurinda urubyiruko ibiyobyabwenge
Minisitiri Kaboneka asaba abayobozi kurinda urubyiruko ibiyobyabwenge

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka, yasabye abo bayobozi gushyira ingufu mu kurinda ibiyobyabwenge urubyiruko.

Yagize ati “Urubyiruko ni rwo maboko y’u Rwanda. Twe nk’abayobozi tugomba kurwitaho tururinda ibiyobyabwenge kuko ari ko kuyobora ubwenge bwabo kuko nibuyoba, u Rwanda rw’ejo hazaza ruzaba ruyobye.”

Akomeza avuga ko ibiyobyabwenge ari byo ntandaro y’ibindi byaha byinshi, birimo n’amakimbirane yo mu ngo atuma abana bata iwabo bakajya mu mihanda.

Muri iyo nama Polisi y’igihugu yatangaje ko mu kwezi kwa mbere kwa 2017, mu karere ka Nyarugenge habonetse ibyaha 75 bishamikiye ku biyobyabwenge, bikaba ngo byaragaragaye ahanini mu mirenge ya Kimisagara, Rwezamenyo na Gitega.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abishora mu biyobyabwenge bakora ibikorwa binyuranije n’amategeko, kandi bihungabanya ituze ry’abantu muri rusange. Twirinde kubinywa no kubicuruza; kandi dutungire agatoki Polisi ababikora.
Kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge ni ukurengera ubuzima bw’abakabinyoye no kubarinda gukora ibyaha biterwa no kubinywa.

Mike yanditse ku itariki ya: 8-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka